18 berekeza muri Ethiopia umutoza Antoinne Hey yamaze kubashyira ku mugaragaro

Umutoza w’ikipe y’igihugu amavubi watoje imyitozo 2 gusa yamaze guhitamo abakinnyi 18 agomba kujyana nabo muri Ethiopia gushaka itike yo kujya muri Maroc ahazabera imikino ya CHAN.

Amavubi arahaguruka kuri uyu wa gatanu saa 16H00 za hano i Kigali. Umukino ubanza ni kuri iki cyumweru (Tariki ya 5 Ugushyingo), uwo kwishyura uzabe nyuma y’icyumweru.

Abazamu : Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc) na Nzarora Marcel (Police Fc)

Abakina inyuma : Usengimana Faustin (Rayon Sports Fc), Rutanga Eric (Rayon Sports Fc), Nyandwi Sadam (Rayon Sprts Fc), Kayumba Soter (AS Kigali), Ndayishimiye Celestin (Police Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Manzi Thierry (Rayon Sports Fc)

Abakina hagati : Bizimana Djihad (APR Fc), Niyonzima Olivier (Rayon Sports Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Mukunzi Yannick (Rayon Sports Fc)

Abataha izamu : Nshuti Innocent (APR Fc), Mico Justin (Police Fc), Biramahire Abeddy (Police) na Manishimwe Djabel (Rayon Sports Fc).

Uyu mutoza yari yahamagaye abakinnyi 24 bari bamaze iminsi 4 bari mu myitozo kuri Sitade Amahoro.

Mu bakinnyi batabashije kujya mu rutonde rw’abakinnyi 24 bazajya muri Ethiopia gukina uyu mukino, ni Kimenyi Yves ukinira APR FC, Rugwiro Herve wa APR FC, Nizeyimana Miraf wa Police FC, Nshimiyimana Imran wa APR FC, Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sport, Sekamana Maxime wa APR FC.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo