Bamwe mu bageze mu zabukuru bakomeje gutaka ibiciro ku isoko bitajyanye nayo bahabwa

Bamwe mu bageze mu zabukuru bakomeje gutaka ibiciro ku isoko bitajyanye nayo bahabwa

Bamwe mu bageze mu zabukuru bakomeje gutaka amafaranga y’izabukuru bavuga ko atakijyanye n’ibiciro by’ibiribwa biri ku masoko.

Icyiyongera kuri ibi baravuga ko amafaranga ikigo RSSB kibagenera akatwaho umusanzu wa Banki anyuramo bagaragaza nk’ay’umurengera. Basaba inzego bireba gusuzuma iki kibazo no kugishakira igisubizo kugirango bashashijwe neza nk’abiteganyirije.

Icyakora Urugaga rw’ama syndicat y’abakozi mu Rwanda ruravuga ko iki kibazo gisanzwe kizi kandi ko gishobora gukemuka mu ntangiriro z’umwaka utaha. Bamwe mu basheshe akanguhe bari kiruhuko cy’izabukuru bo mu karere ka Nyarugenge. Barimo abakoreye Leta mu myaka isaga 50 guhera muri 1963. Amafaranga y’ubwiteganyirize bw’izabukuru bafata aratandukanye kuko harimo abageza ku bihumbi 60 ku kwezi n’abafata atagera ku bihumbi icumi ku kwezi.

Byose ngo bigennwa n’umushahara buri wese yahembwaga badashima kugaragaza mu itangazamakuru. Ni amafaranga bavuga ko adahaza ibyo bakeneye cyane abafata atagera ku bihumbi icumi biturutse ku cyo bita guta agaciro k’ifaranga. Ikindi ngo nta burenganzira bagira bwo kuba bayifashisha baka inguzanyo ku mushahara yabakura mu bukene nk’abandi bakozi bagenerwa umushahara uhoraho buri kwezi.

Gusa ngo ikindi kibateye impungenge ni serivise amabanki banyuzamo aya mafaranga abaha. Mu gihe bimeze bitya kandi aba bifuza kugengerwa n’andi mafaranga yiyongera kuyo biteganyirije mu gihe ngo ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi RSSB gifite ibikorwa bikinjiriza inyungu mu mafaranga,bavuga ko ubwiteganyirize bwabo bwagize uruhare mu kubaka. Birashoboka ko ikibazo aba bagaragaza bashobora kuba bagisangiye n’abandi basaga ibihumbi ijana na 70 babarurwa n’urugaga rwa sendika z’abakozi mu Rwanda.

Ku ruhande rw’uru rugaga ngo iki kibazo si ubwa mbere kizamuwe ndetse ngo uru rugaga rwagikoreye ubuvugizi ku buryo ngo hari icyizere cyo gukemuka. Urugaga rw’amasendika ngo ntirwari ruzi ko abageze mu zabukuru binubira amafaranga amabanki abakata kandi ko rugiye gukurikirana iki kibazo.

Radio and TV 10 ntiyabashije kuvugana n’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB ngo kigire icyo kivuga kuri iki kibazo.Uko biri kose ariko abakiriya b’iki kigo bo bakomeje gutabaza.