UR : Ireme ry’uburezi cg ubucuruzi ; amahitamo ni abiri kuri Kaminuza y’u Rwanda

UR : Ireme ry’uburezi cg ubucuruzi ; amahitamo ni abiri kuri Kaminuza y’u Rwanda

Imishinga ibyara inyungu iri muri Kaminuza y’u Rwanda ngo ntifatika ku buryo iyi Kaminuza yakwihaza mu ngengo y’imari ikoresha, Nyamara yabisabwe kugirango uruhare Leta yari isanzwe igira mu gutanga ingengo y’imari Kaminuza ikoresha rugabanuke. Ariko ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bugaragaza ko uruhare rw’ishuri nk’iri rya Leta ari ukuba intangarugero mu burezi kurusha gucuruza nk’uko bigenda muri Kaminuza zigenga kuko n’ubwo zibishoboye ariko nazo hari uruhare zikesha Kaminuza y’u Rwanda nk’izitakwigondera abarimu bahoraho ahubwo zitiza aba Kaminuza y’u Rwanda.

Kaminuza y’u Rwanda n’amashami yayo yose igaragaza ko byibuze izakenera miliyali 53 uyu mwaka, kugirango ibashe kubaho mu buryo yari isanzwe ikora ibikorwa byayo muri ino myaka 2 ishize.

Nk’uko ari ishuri rya Leta ariko ngo ni ngombwa ko Leta ishoramo imari bitandukanye no kuyigereranya na Kaminuza zigenga zo zishobora kwigenya.

Ibi ntibihura neza n’umwanzuro w’akanama k’inteko ishingamategeko gashinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, yasabye ko Kaminuza yakwishakamo ibikorwa bibyara inyungu n’ibyo iyi Kaminuza ifite ikabyongera. ni nyuma y’uko aka kanama gasesenguye Raporo yose y’umugenzuzi w’imari ya Leta.

Ariko ibi ngo si ibyo kwiringira kuko aho imishinga Kaminuza ifite yose idafatika, ubuyoboz8 bw’iyi kaminuza bugaragaza ko butashingira ngengo y’imari ku kwishyuza ubukode abanyeshuri mu gihe benshi basanzwe bishyurirwa na Leta ikabaha na ducye tubatunga kuko bari ku cyiciro cy’abatishoboye.

Amasoko yandi bapiganirwa ngo ntiyinjiza bihangije yemwe ngo si na menshi kuko bahatanwa n’abazi gutanga ruswa, naho ibihembo bikomoka ku bushakashatsi bukorerwa muri Kaminuza kubitsindira ni nka Tombora.

Uburyo Kaminuza y’u Rwanda igenerwamo imari kugeza ubu bushingira no ku mubare w’abanyeshuri yakira. Utavuga ngo igabanye umubare w’abo yakira isigarane abo yakwishingira 100% kuko ngo n’ingengo y’imari ikenewe mu kwishyura yahita igabanuka. Kandi isanzwe ari ntoya. Yemwe ngo n’abanyeshuri bayigana biyishyurira ni bacyeya kubera ikibazo kiri mu mikoro macye y’abanyarwanda. Abandi ni abishyurirwa ku nguzanyo ya Leta izwi nka Bourse.