Itel ngo iracyakomeza kuzana udushya twinshi

Itel ngo iracyakomeza kuzana udushya twinshi

Nyuma y’imyaka 10 uruganda rukora telefone Itel Mobile rutangiye gucuriza mu Rwanda, rurizeza abakiliya barwo n’abanyarwanda muri rusange kurushaho kubazanira udushya.

Itel Rwanda ivuga ko gahunda yo kugeza kuri buri mukiriya wayo ikoranabuhanga mu cyiciro icyo aricyo cyose ari ntego no myaka iri imbere.
Umuyobozi wa ITEL mu RWANDA, Jason Zhang avuga ko kuri ubu Itel ari iyo sociyete igurisha amatelefone ya mbere muri Afurika igurisha telefone nyinshi buri mwaka.

Mu mwaka ushize wa 2016 Itel yagurishije telefone zigera kuri miliyoni 53. Iyi ntego yo kugeza kuri mukiliya ikoranabuhanga mu bushobozi bwe ngo ni nayo yabaye imbarutso yafashije itel kuzamuka mu byiciro bitandukanye.

Itel Rwanda yemeza ko kuba iyoboye izindi sosiyete zicuruza telefone mu kugira abakiliya benshi muri Afrika ngo ari ariyo soko yo kurushaho kongera ibyiza byinshi ku isoko, ibyo Itel ivuga ko bizanyura abakiliya kurushaho, ndetse umubare wabo ukiyongera.

Bizimana Samuel ushinzwe ubucuruzi muri ITEL Rwanda avuga ko mu kwezi gutaha kwa 11, hari izindi telefone 2 zigiye gushyirwa hanze. Iya S32 ije ikurikiye iya S31 yari iherutse gushyirwa ku isoko yashimwe na benshi. Kugeza ubu Itel ikorera mu bihugu birenga 50 ku isi, ikaya yarageze Rwanda mu mwaka wa 2007.

Muri iyi myaka 10 yose ishize, kugeza ubu abacuruzi bakorana na Itel ndetse n’abakiliya bayo bavuga ko nta mbogamizi barahura nazo nyuma y’amahitamo bafashe. Uruganda rwa Itel rufite icyicaro mu bushinwa i Honhkong .