Kenya : Aborozi bagiye kugwa mu gihombo

Kenya : Aborozi bagiye kugwa mu gihombo

Leta ya Tanzania yatangaje ko igiye gutangira igikorwa cyo kwirukana aborozi bo muri Kenya babarirwa muri icyo gihugu badafite ibyangombwa.

Ni ibintu bihangayikishije aborozi batewe impungenge n’igihombo bagiye kugira nyuma y’aho amapfa atereye mu bice bya Kenya bikaba ngombwa ko bajya kugishisha mu gihugu gituranyi cya Tanzania, Leta ya Tanzania yatangaje ko ibyo bakora binyuranyije n’amategeko ahubwo ko abo borozi bagakwiye kubanza gushaka ibyangombwa bibemerera kujya Tanzania.