U Rwanda ruteye intambwe igana Maroc, rutsindira Ethiopia iwayo

U Rwanda ruteye intambwe igana Maroc, rutsindira Ethiopia iwayo

Ikipe y’u Rwanda ikoze akazi gakomeye aho itsinze Ethiopia ibitego 3-2 mu mukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN izabera muri Maroc umwaka utaha.

Ni umukino watangiye ku i Saa Cyenda zuzuye ku masaha yo mu Rwanda, ikipe y’Amavubi itangira isatira ikipe ya Ethiopia ndetse iza no guhita ibona koruneri ku munota wa cyenda w’umukino.

Rutanga Eric w’ikipe ya Rayon Sports, Hakizimana Muhadjili wa APR FC na Biramahire Abeddy wa Police FC nibo batsinze ibitego 3 byagaragaye muri uyu mukino ku ruhande rw’u Rwanda, mu gihe Asechalew Girma na Abubakher Sanni batsindiye ikipe ya Ethiopia.

Ethiopia yokeje igitutu u Rwanda, iza kubona korneli ku munota wa 16, ariko ntiyagira icyo ibamarira.

Ethiopia yaje kuzamukana umupira yihuta ku munota wa 18, bacenga abakinnyi b’inyuma b’ikipe y’u Rwanda, bahita bafungura amazamu.

Ku munota wa 26 ikipe y’u Rwanda yabonye amahirwe ku mupira wari utewe na Nshuti Innocent, amaze gucenga abakinnyi ba Ethiopia, ariko uyu mupira ujya hanze.

Ku munota wa 30, Amavubi yakomezaga guhererekanya neza yaje kubona uburyo bwiza, Biramahire Abeddy ateye umupira, uca hejuru y’izamu.

Ni umukino wakurikiranwe n’abayobozi batandkanye barimo uhagarariye igihugu cy’u Rwanda muri Ethiopia, na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Uyu mukino Amavubi yari afite abafana benshi biganjemo abanyarwanda biga mu gihugu cya Ethiopia, ndetse n’abandi batandukanye baba muri iki gihugu.

Ethiopia yaje gukanguka kapiteni w’iyi kipe aza gutera ishoti rikomeye, ariko uca hejuru y’izamu rya Bakame.

Abakinnyi ba Ethiopia batangiye gusatira cyane ikipe y’igihugu mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, isatira bikomeye Amavubi, ibifashijwemo n’umurindi w’abafana bari kuri sitade.

Ku munota wa 42, Nshuti Innocent yaje kubona amahirwe yo gutsinda igitego, ariko umupira ararangara bawumukura ku kirenge.

Mbere gato y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira, Eric Rutanga yaje gukandagirwa n’umukinnyi wa Ethiopia, ariko agaruka mu kibuga nyuma.

Igice cya 2 gitangiye Abubakher yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya 2 ariko Bakame arahagoboka. Nyuma y’iminota 3 iyi kipe yongeye kwisanga iri mbere y’izamu ry’u Rwanda, ariko ntibabasha kuwushyira mu rushundura. Mico Justin akaba yari amaze gsimbura Nshuti Innocent.

Ku munota wa 53 Biramahire Abeddy yakorewe ikosa hafi y’urubuga rw’amahina. Rutanga Eric yaje guhita yishyura kuri coup franc.

Ethiopia yatangiye gusatira bikomeye ikipe y’u Rwanda, ari nako u Rwanda rutangira gukora amakosa menshi hagati n’inyuma, Bizimana Djihad ahabwa ikarita y’umuhondo.

Iyi kipe yaje kubona igitego cya 2 ku munota wa 65 ku mupira watsinzwe na Abubakher Sanni nyuma y’umupira wari uhinduwe na Samson Tilahun.

Ku munota wa 67 umutoza w’ikipe y’igihugu yakoze impinduka, yinjiza mu kibuga Muhadjili Hakizimana mu mwanya wa Djabel Manishimwe.

Ikipe ya Ethiopia yakomeje kotsa igitutu bikomeye ikipe y’u Rwanda, bashaka uko babona igitego cya 3 bikomeza kubagora.

Ku munota wa 75 iyi kipe yaje kubona coup franc iri muri metero nka 20, ariko umupira Bakame awukuramo.
Muhadjili Hakizimana yaje gutsinda igitego cya 2 ku munota wa 78, nyuma ya contre attaque yari ikozwe n’u Rwanda.

Ikipe y’Amavubi yokeje igitutu Ethiopia, ibona igitego cya 3 cyatsinzwe na Biramahire Abeddy ku munota wa 80.
Iminota ya nyuma y’umkino ikipe ya Ethiopia yagerageje kotsa igitutu Amavubi, ariko abakinnyi b’u Rwanda bakomeza kwirwanaho.