Okubamariam na Gebrezgabihier nibo bazayobora Team Eritrea izakina Tour du Rwanda 2017

Okubamariam na Gebrezgabihier nibo bazayobora Team Eritrea izakina Tour du Rwanda 2017

Eritrea ihora ihabwa amahirwe muri iri rushanwa, yaryegukanye mu mwaka wa 2010 ubwo Daniel Teklehaymanot yanikiraga abandi, yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi izaserukana mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Muri uyu mwaka, iyi kipe izanye abakinnyi batandukanye n’abo yari ifite umwaka ushize, kuko Tesfom Okubamariam ari we wenyine ugarutse mu ikipe y’abakinnyi batanu batoranyijwe kuzaza mu isiganwa rya 2017.

Uyu musore wegukanye agace kanyuma ka Tour du Rwanda iheruka, ubundi yagombaga kuzana n’ikipe ya Iterpro Cycling Academy yo mu gihugu cy’ubuyapani ariko yo ntikije mu irushanwa nkuko yabitangaje mu minsi ishize.

Abakinnyi bazahagararira Eritrea muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka :

1. Tesfom Okubamariam
2. Simon Mussie
3. Natnael Mebrahetu
4. Amanuel Tsegai
5. Aron Debretsion
6. Amanuel Gebrezgabihier

Urutonde rw’amakipe azitabira

Amakipe yo mu Rwanda :

• Ikipe y’igihugu y’u RWANDA
• Club BENEDICTION de RUBAVU
• Club LES AMIS SPORTIFS de RWAMAGANA

Amakipe y’ibihugu yo muri Afurika :

• Ikipe y’igihugu y’ibirwa bya Maurice (ILES MAURICE)
• Ikipe y’igihugu ya ETHIOPIE
• Ikipe y’igihugu ya ERYTHREE
• Ikipe y’igihugu ya MAROC
• Ikipe y’igihugu ya ALGERIE

Andi makipe akina amarushanwa mpuzamahanga :

• DIMENSION DATA FOR QHUBEKA (South-Africa)
• TIROL CYCLING TEAM (Austria)
• TEAM ILLUMINATE (USA)
• BIKE AID (Germany)
• DUKLA BANSKA BYSTRICA (Slovakia)

Andi makipe asanzwe

• Team LOWESTRATES.COM (Canada)
• Team HAUTE-SAVOIE / AUVERGNE RHÔNE-ALPES (France)
• Team KENYA RIDERS SAFARICOM (Kenya)

Inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2017 :

Taliki 12/11/2017 : Prologue i Kigali (Gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye)
Agace ka 1 ;Taliki 13/11/2017 : Kigali-Huye (120,3kms)
Agace ka 2 : Taliki 14/11/2017 : Nyanza-Rubavu (180kms)
Agace ka 3 : Taliki 15/11/2017 : Rubavu Musanze (Kubanza kuzenguruka umujyi wa Rubavu) (95kms)
Agace ka 4:Taliki 16/11/2017 : Musanze Nyamata (121kms)
Agace ka 5:Taliki 17/11/2017 : Nyamata-Rwamagana+Kuzenguruka umujyi wa Rwamagana (93.1kms)
Agace ka 6:Taliki 18/11/2017 : Kayonza-Kigali (Bazasoreza Stade ya Kigali unyuze kwa Mutwe) (86.3kms)
Agace ka 7 : Taliki 19/11/2017 : Kigali-Kigali (120kms)