Radio & Weasel bishimiye imyaka 10 bamaranye nk’itsinda

Radio & Weasel bishimiye imyaka 10 bamaranye nk’itsinda

Ubwo amatsinda menshi arimo gusenyuka haba mu Rwanda, Afrika nahandi hatandukanye Radio na Weasel bo mu itsinda rya Goodlyfe barizihiza imyaka icumi barikumwe babigaragarije i Kyadondo mu gitaramo mbaturamugabo.

JPEG - 60.1 ko
Mu mpera z’icyi cyumweru Goodlyfe bizihije isabukuru y’imyaka 10

Iri tsinda ryatangiye umuziki nk’itsinda muri 2007 ubwo uwitwa Ntakintije Moses Ssekibogo uzwi nka Radio yahuye n’uwitwa Mayanja Douglas uzwi nka Weasel Manizo maze bashinga itsinda baryita Goodlyfe. Iri tsinda ryaje kugira ibihe byinshi kandi byiza kuko ryagiye ryitabira ibihembo byinshi bitandukanye kandi bikomeye hano muri Africa ndetse no hanze ya Africa nkaho ryatoranyijwe mu matsinda yagombaga kwitabira irushanwa rya BET muri leta zunze ubumwe za America ariko bikarangira ntagihembo bakuyeyo, gusa na none iri tsinda ntiryacitse intege kuko bakomeje gukora ndetse cyane kuko nta mwaka w’ubusa wabagaho kuri aba basore,nyuma y’indirimbo zitandukanye bashyiraga hanze mubihe bitandukanye hanumvikanye Inkuru nyinshi zitandukanye ku isenyuka ry’iri tsinda ariko n’ubundi bikarangira bakomeje urugendo rwabo rwa muzika.

JPEG - 29.8 ko
ABa basore bamaze kuba ibyamamare batangiriye umwaka umwe na Urban Boyz yasenyutse

Nyuma yibyo byose byavuzwe ndetse nibyabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 03 11 2017 aba basore bari bafite igitaramo kimbaturamugabo cyagombaga kugaragariza abakunzi biri tsinda igihe kingana n’imyaka 10 bamaze muri uru ruganda rw’umuziki bakorana nk’itsinda iki gitaramo cyabereye I Kyadondo

JPEG - 133.8 ko
Radio Na Weasel bamaze gushinga imizi yatumye banatumirwa muri BET

Ni igitaramo kitabiriwe kuburyo bukomeye cyane dore ko abahanzi bakunzwe mugihugu cya Uganda ndetse n’abanyarwenya bakomeye bitabiriye iki gitaramo, bati urugendo ruracyakomeje .