West Ham yirukanye Sleven Bilic wayitozaga

West Ham yirukanye Sleven Bilic wayitozaga

West Ham yari mu murongo utukura muri shampiyona yirukanye uwari umutoza wayo Slaven Bilic ushobora gusimburwa na David Moyes.

Slaven Bilic yirukanywe nyuma y’uko ikipe ya West Ham United itsinzwe na Liverpool ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona wabaye kuwa Gatandatu.

Uyu mutoza wari umaze imyaka ibiri atoza ikipe ya West Ham United agomba kujyana n’abatoza bamwungirije barimo : Nikola Jurcevic, Edin Terzic, Julian Dicks na Miljenko Rak nk’uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwabitangaje.

Bilic asize ikipe ya West Ham iri ku mwanya wa 18 mu gihe hari amakuru avuga ko bitarenze amasaha 24 Moyes ari we ushobora kumusimbura.