Ikinyamakuru cya W Magazine kigiye gushyira hanze ubuzima bwa Mary j.Blige

Ikinyamakuru cya W Magazine kigiye gushyira hanze ubuzima bwa  Mary j.Blige

Ni ikinyamakuru cyitwa W Magazine kikaba cyigiye kumenyekanisha birenzeho umuhanzikazi Mary J. Blige,aho giteganya kuzagera hanze vuba bishoboka.

Mary J.Blige uzagaragara muri iyi Magazine iri hafi gusohoka, azatangazamo byinshi bikubiye muri muzika ye, ugutandukana n’uwari umugabo we Weems, Mary J.Blige kandi agaruka ashimira Mudbound, umwe mu bantu akesha muzika ye.

Mary Jane Blige, yavutse kuwa 11 mutarama 1971, avukira I New York muri Amerika. Yamenyekanye ku mizingo iriho indirimbo zakunzwe n’abantu batari bake, zimwe muri zo twavuga nk’umuzingo wageze hanze muri 2001 “No more Drama”, “Stronger with Each Tear “(2009), “Strength of a Woman “(2017) ni izindi.

Uretse kuba umuhanzikazi, Mary J.Blige ni umwanditsi w’indirimbo, umunyamideri, Recording Producer n’ umukinnyi wa filme.

Mary J, yakoranye na abahanzi bakomeye muri muzika,bamwe muri bo twavuga Puff Daddy,Nas,Method Man na abandi.