Areruya na Mugisha mu ikipe ya Dimension Data izahatanira Tour du Rwanda 2017

Areruya na Mugisha mu ikipe ya Dimension Data izahatanira Tour du Rwanda 2017

Ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo yamaze gutangaza abakinnyi batanu bagomba kuza muri Tour du Rwanda 2017. Ni abakinnyi bagomba gufatanya na Mugisha Samuel na Areruya Joseph basanzwe bayikinira.

Tour du Rwanda 2016 yegukanywe na Ndayisenga Valens ukinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo ndetse kugera ku munsi wa nyuma yafashijwe na bagenzi be bakinanaga harimo na Uwizeyimana Bonaventure.

Umwaka ushize, aba bakinnyi bombi bavuye muri iyi kipe nyuma y’uko bari barengeje imyaka 23 kandi bidashoboka ko bazamurwa mu ikipe ya mbere biba ngomba ko basimbuzwa abandi babiri, Areruya Joseph wari wabaye uwa kane muri Tour du Rwanda na Mugisha wari wabaye umukinnyi urusha abandi kuzamuka imisozi.

Abakinnyi ba Dimension Data bazakina Tour du Rwanda 2017

1. Joseph Areruya
2. Samuel Mugisha
3. Main Kent
4. De Bod Stefan n
5. Metkel Eyob.

Nk’uko iyi kipe yabitangaje ibinyujije kuri Twitter, aba bakinnyi intego ibazanye mu Rwanda ni ukwisubiza iri siganwa yari yegukanye umwaka ushize bikozwe na Ndayisenga Valens.