Bugesera : abaturage barasabwa kwita ku biti bahabwa kugira ngo bazabone inyungu byitezweho

Bugesera : abaturage barasabwa kwita ku biti bahabwa kugira ngo bazabone inyungu byitezweho

Bamwe mu baturage bahawe ingemwe z’ ibiti by’ imbuto n’ iz’ ibivangwa n’ imyaka mu karere ka Bugesera, baravuga ko biteze ko ni byera bizabafasha kurwanya imirire mibi baterwaga no kutabona imbuto kuko kuzigura ngo bibahenda.

Umuryango ARCOS utanga izi mbuto uvuga ko ugamije gufatanya na leta guteza imbere imibereho y’ abaturage, ariko bita ku bidukikije. Naho Akarere ka Bugesera gasaba abaturage kwita ku biti bahabwa kugira ngo bazabone inyungu byitezweho.

Umuryango ARCOS, ufasha abaturage kwiteza imbere binyuze mu kubungabunga ibidukikije, usobanura ko wahisemo gufasha ab’ akarere ka Bugesera, gutera ibiti, hagamijwe gushyigikira gahunda, yiswe Born Challenge, U Rwanda ruhuriyeho n’ amahanga mu gusubiranya ahabaye ubutayu.

“Iyo ni gahunda yo kugira ngo imisozi n’ ibibaya bihanamye kubera kubikoresha cyane ugasanga byarabaye ubutayu, ubu hari gahunda yo kugira ngo Hectares miliyoni 150, zongere zisubirane, zimere uko zari zimeze. U rwanda rukaba rwariyemeje, muri iyo gahunda Born Challenge, gutera ibiti kuri Hegitari miliyoni 2. Urumva rero rwose ko bishimishije kumva ko nk’ iyi gahunda turimo yo kugira ngo dushyigikire leta, ari byiza.

Mu tugari tumwe na tumwe tw’ imirenge ya Musenyi na Ntarama akarere ka Bugesera, Umuryango ARCOS, wahaye abaturage ibiti by’ imbuto nk’ imyembe, avoka, amapapayi n’ ibinyomoro ; n’ ibiti bivangwa n’ imyaka, birimo Gereveriya, cedrela n’ imisave.

Ku ma pepiniyere atandukanye, aho bafata ingemwe z’ ibiti, bamwe muri bo bavuga ko babyitezeho impinduka. By’ umwihariko imbuto, ngo zizabafasha kurwanya imirire mibi.

Bamwe mu baturage bagira bati “Ariko cyane cyane nishimiye kuba mbonye imbuto, ipapayi na avoka, byanejeje rwose. Kujya kugura avoka numvaga nyifuje, na avoka na byo ni uko, ariko kuyigura nkumva birangoye. Nk’ urugero nkanjye, maze igihe ndwaye nagiye kwa muganga bambwira bati dore nta maraso ufite, ukeneye kujya urya imbuto. Kuzigura nkumva ni ibintu bingoye, NIKWIGIZE Virginie, utuye mu Murenge wa Musenyi.”
“Imbuto kuzibona biraruhije kubera amafaranga nta yo. Ujya kuzigura bakaguca 50 cg 100, ubwo waba utayafite umwana akagumira aho ngaho, ugasanga ari kurya indyo ituzuye. Ingaruka ni uko usanga nk’ uyu wanjye urabona arabura imirire, ari kubura imbuto, iyo abonye imbuto se ko usanga ari umwana mwiza ufite n’ uruhu rwiza ! Izi mbuto turi gufata nitugira amahirwe zikera, zizajya zidufasha. Kuko iyo ubonye nk’ ifunguro rya saa sita cg irya mu gitondo, ubasha guha umwana urubuto, nawe ukabasha gufataho. Ubundi ugasanga umuntu abayeho neza bikaturinda n’ indwara nyine, KANAKUZE Angelique, Umuturage mu murenge wa Musenyi.

Ubuyobozi bw’ akarere Bugesera busobanura ko ibiti bivangwa n’ imyaka bizarinda isuri n’ umuyaga, ngo bisenya amazu bikanangiriza imyaka mu mirima. Umuyobozi muri aka karere, ushinzwe ibihingwa ngengabukungu, imboga n’ imbuto, MANIRAGUHA DIEUDONNE, asaba buri muturage kubungabunga ibiti bahawe.

“Icyo asabwa ni ukubungabunga ibiti twamuhaye. Twaza akabitwereka nk’ uko twabisezeranye, imvura yagwa bakabivomerera. Ari na yo mpamvu ibiti byinshi, cyane cyane iby’ imbuto ziribwa twabibahaye bakabitera iwa bo mu mago mu kibanz aafite. Umuturage twagiye tumuha ibiti 4 bya avoka, 4 by’ imyembe, 2 by’ amapapayi, ku binyomoro ni h twabahaye kimwe kimwe, ho byabaye bikeya. Ariko twiera ko bazabifata neza ku buryo tuzabona umusaruro n’ impinduka mu gihe cya vuba.”

Uyu muyobozi avuga ko aba baturage bakurikije izi nama, mu mwaka umwe batangira gusarura imbuto z’ ibinyomoro, naho iz’ ubundi bwoko ngo ni mu myaka itatu. Nta mibare y’ ibiti bivangwa n’ imyaka bizaterwa mu karere ka Bugesera muri uyu mwaka w’ ingengo y’ imari 2017-2018, ubuyobozi bugaragaraza.

Gusa bwemeza ko uyu mwaka zarangira hatewe imbuto za avoka ibihumbi 15, n’ imyembe ibihumbi 15. Ku bufatanye n’ umuryango ARCOS, ku wa kabiri w’ iki cyumweru, mu tugari dutatu, aka Nyagihunika na Rulindo tw’ umurenge wa Musenyi, n’ aka Kibungo mu murenge wa Ntarama, abaturage bahawe ibiti by’ imbuto n’ ibivangwa n’ imyaka, ibihumbi 58.219, banabitera kuri ha 36.