Pretoria : Abatwara Taxi bakoze imyigaragambyo yamagana icyemezo bafatiwe.

Pretoria : Abatwara Taxi bakoze imyigaragambyo yamagana icyemezo bafatiwe.

Ni abatwara Taxi ndetse na ba nyirazo biraye mu mihanda y’umujyi wa Pretoria mu myigaragambyo igamije kwereka Prezida Jacob Zuma, ko agomba kuva ku butegetsi.

Aba bavuga ko batishimiye ibyemezo cyafashwe na leta birimo system yashyizweho y’umuvuduko ku ma taxi, impushya zo gutwara, gahunda zashyiriweho amataxi akorera mu byaro.

Ibi byatumye abigaragambya basaba ko minisitiri urebwa n’iby’ingendo yakwirukanwa kuko ntacyo abamariye.

Ni imyigaragambyo yatumye abacuruzi bahagarika imirimo yabo bitewe n’akavuyo k’amamodoka kari muri Pretotia.