Madagascar Israel yiyemeje gutanga ubufasha bw’ibanze bitewe n’indwara yadutse muri iki gihugu

Madagascar  Israel yiyemeje gutanga ubufasha bw’ibanze bitewe n’indwara yadutse muri iki gihugu

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel David Adom yemereye leta ya Madagascar inkunga yo gufasha mu bibazo byugarije iki gihugu. Ni inkunga izashyikirizwa umuryango utabara imbabare muri iki gihugu nyuma y’aho abantu 143 bamaze guhitanwa n’indwara itaramenyekana ariko bavuga ko isa n’indwara yigeze kwaduka i Burayi mu gihe amateka yitwa Igihe cyo Hagati. Iyi ndwara bayise ‘medieval disease’.

Abashinzwe indwara zandura mu ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima bavuga ko iriya ndwara iri kwandura cyane nk’uko byagenze mu myaka 50 ishize.

Imibare ivuga ko iyi ndwara yiyongereye ku kigero cya 9% mu gihe cy’icyumweru gishize. Kugeza ubu hari abantu bagera ku 1.947 bamaze kwandura iriya ndwara muri Madagascar.

Abashinzwe ubuzima baratanga impuruza bavuga ko iriya ndwara ishobora gukwira no mu bindi bice by’Africa nka Mozambique.

Abahanga bavuga ko bimwe mu bimenyetso biyiranga harimo ibicurane, gukorora no guhinda umuriro. Yica bibiri bya gatatu by’abo yafashe mu gihe cy’amasaha 24.

Bemeza ko iriya ndwara nigera mu bice by’imbere muri Africa bizagorana kuyihagarika.

Uretse leta ya Israel yemeye ubufasha,Banki y’Isi na yo yemereye ubutegetsi bwa Antananarivo miliyoni 5 $, akazafasha mu kuzana imiti n’ibikoresho hamwe n’abaganga.