BURUNDI:Urukiko mpuzamahanga rwemeje ko hagiye gukorwa iperereza ku byaha byibasiye inyokomuntu

BURUNDI:Urukiko mpuzamahanga rwemeje ko hagiye gukorwa iperereza ku byaha byibasiye inyokomuntu

Kuri uyu wa kane ; abacamanza muri uru rukiko bemeje ko hakorwa iperereza ku byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe kuva muri Mata 2015 kugeza Ukwakira 2017.

TELEVIZIYO y’abafaransa France24 ; yatangaje ko umushinjacyaha mukuru w’uru rukiko ; fatou bensouda afashe uyu mwanzuro nyuma yo kwakira ubusabe bw’ abacamanza b’uru rukiko bamusaba gukora iperereza ku byaha byibasitye inyokomuntu byakorewe muri iki gihugu cyangwa hanze yacyo bikozwe n’abarundi.

Mu kwezi kwa Nzeli 2016 ;kandi Umuryango w’abibumbye nawo watangije iperereza ku bantu 10 barimo abayobozi bakomeye b’iki gihugubarimo barimo na Général Alain Guillame Bunyoni, uvuga rikijyana nyuma ya Perezida Pierre Nkurunziza.

Ni mu gihe igihugu cy’u Burundi cyivanye burundu mu bihugu binyamuryango by’ uru rukiko mu mpera z’ukwezi gushize.

Ni umwanzuro ubuyobozi bw’u Burundi bwari barafashe mu mwaka wa 2016 nyumaho umushinjacyaha mukuru w’uru rukiko Fatou Bensouda yari amaze gutangaza ko abazahamwa ibyaha byibasiye inyokomuntu bazakurikiranwa n’uru rukiko.