Kenya-Raila Odinga :Uburyo bushya bwo kwamagana ibyavuye mu matora

Kenya-Raila Odinga :Uburyo bushya bwo kwamagana ibyavuye mu matora

Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Uhuru Kenyatta yasabye abayoboke be gukoresha inzira y’inama zizajya ziteranya abanyakenya benshi zibaha ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu .

Daily Nation ikinyamakuru cyandikirwa muri iki gihugu kivuga ko Raila Odinga kuri ubu uri muri USA yasabye abadepite bo mw’ihuriro ry’amashyaka amushyigikiye NASA ko bagomba kuva I Nairobi bakajya guhugura abanyakenya bagasobanurirwa demokarasi bakeneye.

Ni mu gihe amaso ahanze urukiko rw’ikirenga rw’iki gihugu rugomba gutanga umwanzuro bitarenze taliki 20 z’uku kwezi

Ni umwanzuro wo kwemeza cyangwa gutesha agaciro amatora yasubiwemo mumpera z’ukwezi gushize kwa 10.