MINECOFINE : Abahinzi bazagurizwa n’amabanki ibikoresho byo kuhira bakore bishyira

Hari amahirwe ko umusaruro w’ubuhinzi wakwiyongera ndetse ntiwongere guhungabanywa n’ibihe by’izuba. Aha ngo banki zizajya zitanga inguzanyo z’ibikoresho byo kuhira ariko bikomeze kuba ibya banki kugeza umuhinzi arangije kubyishyura akabyegukana. Ibi ni ibitanngazwa na Ministeri y’imari n’igenamigambi mu Rwanda.

Kandi ngo muri iyi minsi ifaranga ry’u Rwanda ritekanye inguzanzo zishobora kurushaho kuboneka. Iyi ministeri ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda butakizamutse kugera kuri 6 ku ijana uyu nk’uko byari byitezwe ahubwo ngo buzagarukira ku kigero hafi cya 5, 2%.

Ugereranyije n’umwaka ushije wa 2016 uyu mwaka ngo ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza , ndetse Ministeri y ’ imari n’igenamigambi y’u Rwanda igaragaza ko urwego rw’ ubuhinzi rwabigizemo uruhare runini kuko ngo rwihagazeho muri aya mezi 3 ashize nyuma y’izuba rikaze ryangije umusaruro w’ubuhinzi. Ministre Gatete Claver avuga ko byaturutse ku mgamba zafashwe muri gahunda zo kuhira nta kabuza urwego rw’ubuhinzi rugiye guhuzwa n’amabanki kugirango inguzanyo zishorwa muri iyi gahunda ziyongere.

Ariko ngo mu buryo bizakorwamo hakenewe n’abafite ubumenyi mu buhinzi kugirango banki zishire impungenge ; Ministre w’imari n’igenamigambi Bwana Claver GATETE. ”abahinzi bazagrizwa ibikoresho byo kuhira bakore babyishyura.”

Mu gihe Amezi 3 ashize yari arimo ibikorwa by’amatora ntibyabujije ko ifaranga ry’u Rwanda ritekana ugereranyije n’ ibindi bihugu byo mu karere. ndetse ngo kubera ibiciro by’amabuye y’agaciro byongeye gutekana ndetse n’ibikorerwa mu rwanda bicururizwa mu Rwanda no mu mahanga byiyongeye ngo Amadevise yinjiye ni menshi ku buryo bitanga ikizere ko n’inguzanyo zarushaho kuboneka mu mabanki

Nyuma inyigo u Rwanda rwakoranye n’impuguke za IMF ikigega mpuzamahanga cy’imari, ikizere cyo kugera ku gipimo cya 6% u Rwanda rwari rwariyemeje cyaragabanutse ubu ngo muri uyu mwaka intego ni ukuzamura ubukungu kugeza kuri 5%. Aha ngo indi gahunda ihabwa amahirwe mu gutanga umusaruro muri iri zamuka ry’ubukungu ni ubucuruzi bw’ibikorerwa mu Rwanda bwazamutse cyane nyuma y’aho ikitwa caguwa kigabanukiye ku masoko y’u Rwanda.