Ubwiyongere bw’abafatanyabikorwa bwatumye ingengo y’imari ya tour du rwanda 2017 yiyongera

Ubwiyongere bw’abafatanyabikorwa bwatumye ingengo y’imari ya tour du rwanda 2017 yiyongera

Mu gihe habura iminsi ibiri (2) gusa ngo isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizebguruka u Rwanda rwose "tour du rwanda 2017" ritangire Kuva tariki 12 kugera 19 Ugushyingo 2017 FERWACY iratangaza ko ibgengo y’imari y’iri siganwa yavuye kuri miliyoni 430 ikagera kuri 500 z’amafaranga y’u Rwanda bitewe no kwiyongera kw’abafatanyabikorwa.

Ibi umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro cyabereye kuri classic hotel aho yagize ati "Ingengo y’imari yariyongereye igera kuri miliyoni 500frw, ariko n’ibikoreshwa ayo mafaranga byariyongereye muzabibona isiganwa niringira kuko ibintu biteguye neza kurushaho kandi birimo ikoranabuhanga"

Iri siganwa ryari rimaze imyaka 2 rikoresha miliyoni 430 ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu rwanda FERWACY ku bufatanye n’abafatanyabikorwa biganjemo ibigo by’ubucuruzi bayo bayobowe na ministeri ifite siporo n’umuco mu nshingano zayo MINISPOC itanga asaga miliyoni 200 buri mwaka.