Nsengimana yashyizeho umuhigo mushya wa prologue akabya inzozi

Nsengimana yashyizeho umuhigo mushya wa prologue akabya inzozi

Nsengimana Jean Bosco waherukaga gutangariza Radio na TV 10 ko yifuza kongera gutwara prologue bikamutera imbaraga zo gutwara Tour du Rwanda yashyizeho umuhigo mushya wa 3’46” ku ntera ya Km 3.3.
Nsengimana wari washyizeho umuhigo mu 2015 ubwo yakoreshaga 3’52” akuyeho umuhigo w’Umunya Canada mu 2012 Pelletier-roy Rémi wari wakoresheje 4’03”.

Mbere y’uko akina iri siganwa, Nsengimana yari yadutangarije ko yifuza gutwara prologue byamubera urufunguzo rwo gutwara Tour du Rwanda ya kabiri, iyo mu 2015 yatwaye prologue yambara umwenda w’umuhondo atigeze yamburwa.

Nk’uko yabitangarije Radio 10, Uwizeyimana Bonaventure wa Benediction Club yavuze ko imwe mu mpamvu yatumye abakinnyi benshi bagabanya ibihe ari uko umuhanda wakozwe neza.

Uretse umuhigo, Nsengimana Jean Bosco ashyizeho ni ku nshuro ya 9 yambaye umwenda w’umuhondo akurikiye Ndayisenga Valens uwambaye 12.

Nsengimana ahise aca kuri Ndayisenga mu bakinnyi bamaze kwitwara neza ku munsi (stages) muri Tour du Rwanda kuko ageze ikirenge mu cya Ndayisenga Valens n’Umunya Eritrea Mekseb Debesay batwaye ibihembo bine we akabarusha ko yabaye uwa gatatu inshuro eshatu n’uwa kane inshuro enye mu gihe Ndayisenga we yabaye uwa kabiri inshuro eshatu n’uwa kane inshuro imwe.

Iyi Tour du Rwanda isize Abanyarwanda 44 bamaze gukina Tour du Rwanda, 37 ba Afurika y’Epfo, Eritrea n’u Bufaransa 29 mu gihe Ethiopia itarasiba muri Tour du Rwanda kuva 2009 yahagarariwe na 27.

Kuri uyu wa Mbere abasiganwa barava i Kigali bajye i Huye Km 120,3, barahagurukira kuri gare ya Kacyiru ariko batangire gusiganwa barenze Nyabugogo.

10 ba mbere kuri Prologue

1. Nsengimana Jean Bosco – Team Rwanda3’46"06
2. Ndayisenga Valens – Tirol Cycling Team 3’48"77
3, De Bod Stefan – Dimension Data 3’52"87
4. Areruya Joseph – Dimension Data 3’54"44
5. Kangangi Suleiman – Bike Aid 3’55"93
6. Piper Cameron - Team Illuminate 3’56"84
7. Byukusenge Patrick – Team Rwanda 3’56"97
8. Mugisha Samuel – Dimension Data 3’57"13
9. McPahden Cameron - Lowestrates.ca 3’57"27
10. Uwizeye Jean Claude – Team Rwanda 3’57"82