Tour du Rwanda : Areruya Joseph yegukanye agace ka 2 anambara umwenda w’umuhondo

Tour du Rwanda : Areruya Joseph yegukanye agace ka 2 anambara umwenda w’umuhondo

Nyuma yo kwitwara neza mu gace ka Mbere ka Tour du Rwanda ubwo abasiganwa berekezaga Huye, Areruya Joseph yongeye kwegukana aka gace ahita anambara umwenda w’umuhondo. Ni inshuro ya 2 yegukana aka gace kerekeza i Huye nyuma y’umwaka ushize ubwo abasoganwa bavaga i Rusizi.

Areruya Joseph bita Kimasa, Umunyarwanda ukinira Dimension Data for Qhubeka ni we wegukanye Inzira y’ibirometero 120 na metero 300 akoresheje 03h12’12’’ aza akurikiwe na mugenzi we bakinana muri Dimension Data Main Kent amusize umunota umwe n’amasegonda 34.

JPEG - 140.4 ko
Ni isiganwa ryagaragayemo uguhatana gukabije

Abasore 2 ba Les Amis Sportifs Rugamba Janvier na Hakiruwizera Samuel nibo batangiye gushyushya isiganwa ubwo bacomokaga muri bagenzi babo "attaques" mu nzira byanatumye uyu musore HAkiruwizeye bakunda kwita Kihebe ahembwa nk’uwahatanye kurusha abandi.

JPEG - 145.9 ko
Hakiruwizeye nubwo ari ubwa mbere akina Tour du Rwanda ariko yigaragaje anahembwa nk’uwahatanye krurusha abandi
JPEG - 136.7 ko
Janvier Rugamba na Hakiruwizeye bahatana ndetse bagakora Break away ndende

Uretse kwegukana agace, Areruya Joseph yanahembwe nk’umunyarwanda mwiza, ahembwa nk’umunyafurika mwiza, ndetse anambikwa umwenda w’umuhondo nk’uyoboye abandi kugeza kuri uyu munsi.

Uko bakurikiranye mu gace Kigali-Huye

1. Areruya Joseph Dimension Data for Qhubeka 03h12’12’’
2. Main Kent Dimension Data fo Qhubeka 03h13’46’ + 01’34’’
3. Mebrahtom Natnael Eritrea National Team 03h13’48’ +01’36’’
4. Eyob Metkel Dimension Data for Qhubeka 03h13’48’ +01’36’’
5. Debretsion Aron Eritrea National Team 03h13’48’ +01’36’’
6. Kangangi Suleiman BIKE AID 03h13’48’ +01’36’’
7. Okubemariam Tesfom Eritrea National Team 03h13’48’ +01’36’’
8. Pellaud Simon Team Illuminate 03h13’48’ +01’36’’
9. Kipkemboi Salim BIKE AID 03h13’48’ +01’36’’
10. Nsengimana Jean Boco Rwanda Equipe Nationale 03h13’48’ +01’36’’

Uko bakurikirana muri rusange

1. Areruya Joseph Dimension Data 03h16’06’’
2. Nsengimana Jean Bosco Rwanda Equipe Nationale 03h17’34’’ + 01’28’’
3. Ndayisenga Valens Tirol Cycling Team 03h17’36’’ +01’30’’
4. DE Bod Stefan Dimension Data For Qhubeka 03h17’40’’ + 01’34’’
5. Kangangi Suleiman BIKE AID 03H17’43’’ +01’37’’
6. Pipper Cameron Team Illuminate 03h 17’44’’ +01’38’’
7. Byukusenge Patrick Rwanda Equipe Nationale 03h 17’44’’ +01’38’’
8. Mugisha Samuel Dimension Data for Qhubeka 03h 17’45’’ +01’39’’
9. Uwizeye Jean Claude Rwanda Equipe Nationale 03h 17’45’’ +01’39’’
10. Le Court de Billot Olivier Maurice Equipe Nationale 03h 17’46’’ +01’40’’
Ku munsi wejo ku wa Kabiri abasiganwa bazahaguruka Nyanza berekeza Rubavu ku ntera ya Km 180 na metero 600