ARPL : Ibirarane birakinwa kuri uyu wa 3 no ku wa 4

ARPL : Ibirarane birakinwa kuri uyu wa 3 no ku wa 4

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Ugushyingo ni bwo hazaba hasubukurwa Azam Rwanda Premier League yari imaze ibyumweru bibiri isubitswe bitewe n’imikino ibiri ya kamarampaka yo gushaka itike yo kujya muri CHAN 2018 hagati y’u Rwanda na Ethiopia.

Ni imikino y’ibirarane by’umunsi wa 5 wa shampiyona imikino ibanza.

Ku wa Gatatu

APR FC vs Bugesera FC Stade de Kigali Nyamirambo 15h30 PM

Ku wa Kane

Rayon Sports na Police FC Kicukiro stadium 15h30 PM

Umukino wa shampiyona uheruka guhuza POlice FC na Rayon Sports warangiye aya makipe yombi anganyije ibitego 2-2.

Ikipe izatsinda hagati y’izi zombi ishobora kuzahita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, dore ko kugeza ubu Police FC ari iya kabiri, aho inganya na Etincelles FC ya mbere amanota 9, Rayon Sports yo ikaza ku mwanya wa 8 n’amanota 7, bivuze ko itsinze yahita igira amanota 10.