Tour du Rwanda : Simon Pellaud niwe wegukanye etape Nyanza-Rubavu

Tour du Rwanda : Simon Pellaud niwe wegukanye etape Nyanza-Rubavu

Nyanza- Rubavu miyo etape ndende ya Tour du Rwanda 2017. Iyi nzira igizwe na kirometero 180 na metero 600 yari irimo udusozi 6 harimo n’akazamuka kurusha utundi.

Simon Pellaud ukomoka mu Busuwisi akaba akinira Team Illuminate, yegukanye agace ka Nyanza-Rubavu ka Tour du Rwanda 2017, aho abasiganwa bakoze urugendo rwa kilometero 180.6 ari narwo rugendo rurerure muri iri siganwa.

JPEG - 109.6 ko
Pellaud yagaragaje ubuhanga no gucunga akoresheje ubwenge. dore ko yigeze gukora ubusatirizi

Pellaud w’imyaka 25 y’amavuko akinira ikipe ya Team Illuminate yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu 2013, yabaye uwa mbere muri Shampiyona yo mu Busuwisi mu batarengeje imyaka 23, ndetse mu 2014 na 2016 ahagararira igihugu cye mu marushanwa akomeye yo ku isi.

JPEG - 71.5 ko
Bosco nubwo yakoze ubusatiriza kare ngo bagenzi be bamutereranye

Kubera ubunararibonye mu kumanuka Simon Pellaud yahise agira amahirwe yo kwanikira abasiganwa aho yashyizeho intera y’umunota ku rutonde rusange byanamuhaye amahirwe yo kwegukana


Uko bakurikiranye mu gace ka Nyanza-Rubavu
 :

1- PELLAUD Simon (ILU) : 4:32’30"
2- 2- JEANNES Mathieu (ARA) ;
3- 3- MUNYANEZA Didier (RWA) ;
4- 4- KANGANGI Suleiman (BAI) ;
5- 5- EYOB Metkel (DDC)

Uko urutonde rusange ruhagaze kugeza ubu :

1- PELLAUD Simon (ILU) : 7:50’22"
2- 2- ARERUYA Joseph (DDC) : 7:51’22"
3- 3- NDAYISENGA V. (TIR)
4- 4- KANGANGI S. (BAI)
5- 5- BYUKUSENGE P. (RWA

Kuri uyu wa Gatatu abasiganwa bazahaguruka I Rubavu nyuma yo kuzenguruka uyu mujyi bakazahita berekeza Musanze ku ntera ya Kilometero km 95.