Nyanza : hari abafite ubumuga bavuga ko bakomeje kudindira mu iterambere kubera ko akarere katabahaye inkunga kabemereye

Umwe mu bafite ubumuga mu karere ka Nyanza, we na bagenzi be, bavuga ko bemererwa inkunga zo kubateza imbere, ariko ntizibagereho. NKURUNZIZA Emmanuel, ufite ubumuga bw’ ingingo agira ati “Guhera muri 2008 kugeza hafi 2009 batubaza amazi, batwemereraga inka, bakaza bakatubwira bati tuzabubakira tuzabafasha, ariko twarategereje na n’ ubu nta kintu turabona.” -Nyanza

KARINDA Emmanuel, urwara igicuri agira ati“Abafite ubumuga mu karere ka Nyanza twagize amahirwe umushinga wa JAICA, Uraturihirira amashuri turiga. Batwemerera imfashanyo z’ ibyuma nkatwe twize ububaji, kugira ngo tubashe kubona imashini, zo gusatura imbaho twiteze imbere. Twagiye gukoresha umushinga kuri bank, ariko n’ amafaranga twahatanze yagiye atyo. Twageze kuri bank batubwira ko nta mafaranga leta yigeze ihashira. Hashize nk’ amezi 8 hafi umwaka.”

Gusa hari n’ abahamya ko bafashwa, ndetse bikagiraho impinduka nziza. MUKANHSRANGABO Judith agira ati " Mfite ubumuga bw’ akaguru nkagira n’ ubw’ urutirigongo. Babasha kumfasha ngiye kwivuza, bakampa nka ticke injyana I Kigali."

Hari abafite ubumuga muri aka karere, bakeka ko inkunga bemererwa zitabageraho kubera kuziha abatazigenewe, ngo abakazihawe bagakomeza kudindira mu iterambere.

Umuyobozi w’ inama y’ igihugu y’ abafite ubumuga mu karere ka Nyanza, TUMUSIIME Shaloni, avuga ko gufasha abafite ubumuga bikorwa mu mucyo, yaba abibumbiye mu makoperative, cg umuntu ku giti cye. Asobanura ko abemererwa inkunga zibageraho uko ubushobozi bubonetse, icyakora ngo hari abadafashwa kubera kutuzuza ibisabwa.
“Usanga abafite ubumuga bakibumbira mu matsinda, bakiyita nka koperative bakumva ko bakagombye guterwa inkunga nka koperative. Icyo tubashishikariza rero, ni ukugira ngo bibumbire mu makoperative, bityo rero iyo nkunga izabagereho kuko buri mwaka tuba tugomba gufasha amakoperative abiri.

Urwego ruhagarariye abafite ubumuga mu karere ka Nyanza, rushishikariza abifuza kudafashirizwa mu makoperative, kugana ibigo by’ imari. Ngo ufite umushinga ubyara inyungu, ahabwa amafranga ibihumbi 500, azishyuraho 250, asigaye akayaterwamo inkunga. Uru rwego rusobanura ko hari n’ abafite ubumuga bafashwa binyuze muri gahunda ya Gira Inka na VUP.

Muri uyu mwaka ngo abasaga 30 bahawe inka, abandi babiri bahabwa amazu mu mudugudu w’ ikitegererezo wa Cyabakamyi, ngo wubatswemo amazu 10.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo