Rubavu : Abaturage badukanye ingeso yo kuza kwivuza bakigira imbabare ngo batishyuzwa

Mu cyumba cy’ababyeyi n’icy’abana mu bitaro bya Gisenyi niho hari bamwe mu barwayi bavuga ko bivuje ariko bakaba barangiwe gutaha ku mpamvu zo kubura ubwishyu.

Aba biganjemo ababyariye kwa muganga n’abavuza abana nubwo hari n’abagikeneye serivisi z’ubuvuzi. Ubwabo bemeza ko nta mikoro bafite yo kwishyura ibitaro bashingiye kukuba nta bwisungane mu kwivuza bafite ku mpamvu zirimo izo kutagira ibyiciro by’ubudehe babarizwamo.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi, aba barwayi n’abarwaza bacumbitsemo buvuga ko abaturage bo mu Karere ka Rubavu badukanye ingeso yo kuza kwivuza nyuma bakigira imbabare kandi rimwe na rimwe bafite ubushobozi.
Abandi bagahitamo gushaka kwivuza ku buntu nyuma bagatoroka ibitaro.
Icyakora na nonene ngo ibitaro si Gereza ariko abameze batyo bahombya ibitaro umubare w’amafaranga utari muto.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ibi bitaro biherereyemo bugaragaza ko inyigo y’iki kibazo itaranononsorwa gusa burakizi.

Kuva mu mwaka wa 2016 Kugeza ubu ibitaro bya Gisenyi bibarura amafaranga agera kuri milliyoni 94 y’igihombo biterwa n’abivuza badafite ubwishyu yemwe n’ubwisungane mu kwivuza.

Ikibazo nkiki kandi gishobora kuba kitihariwe n’ibitaro bya gisenyi gusa kuko bamwe bakigenda biguruntege mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza abandi ugasanga bakomwa mu nkokora n’ubushobozi bucye yemwe n’inzira yo kubona mituelle hamwe itaranoga.

Abavuwe bagakira ariko bakaba bakiri mu bitaro bya Gisenyi ku mpamvu zo kubura ubwishyu bahuriza ku cyifuzo cyo gusonerwa bagataha.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo