Umuryango mpuzamahanga wo kurwanya Sida AHF uhangayikishijwe no kuba hari abatagitinya ubwandu bwa Sida

Umuryango mpuzamahanga wo kurwanya Sida AHF uhangayikishijwe no kuba hari abatagitinya ubwandu bwa Sida

Umuryango mpuzamahanga wo kurwanya Sida AHF uhangayikishijwe no kuba hari abatagitinya ubwandu bwa Sida ahubwo ugasanga bashyira imbaraga mu kwirinda inda batifuza. Ibi ngo babihera ku kuba Sida isa n’aho itakica kubera imiti igabanya ubukana ihabwa abafite ubwandu bwayo,bituma uyifite ashobora kubaho neza.
AHF isanga ngo basa n’abirengagiza ko n’ubwo iyi miti bayifatira ubuntu, Leta y’u Rwanda yo iba yakoresheje imbaraga nyinshi, ibintu iheraho isaba buri muntu kugira uruhare mu gukumira ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida.

Umuryango mpuzamahanga wo kurwanya Sida AHF ngo uhangayikishijwe n’uko hari abantu usanga batagitinya Sida nk’uko bayitinyaga mbere ahubwo ugasanga abenshi baba batinya gutera cyangwa gutwara inda.
AHF ngo isanga ibi bishobora guterwa n’uko babona uwanduye Sida bimworohera kubona imiti iganya ubukana nyamara ngo birengagiza ko iyi miti Leta n’abafatanyabikorwa baba bayitanzeho akayabo.

Kugeza ubu inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko ubwandu bwa Sida mu Rwanda buri ku ijanisha rya 3 mu gihugu hose. Nyamara mu mijyi usanga ijanisha rigaragaza ko ubwandu buba ari bwinshi ugereranije no mu byaro. Ngo muri Kigali, ubu ubwandu buri kuri 7.3%.
Ni imibare nibyo AHF iheraho igaragaza ko Sida ikiri indwara ihangayikishije kandi ko ubwandu bushya bwayo bugomba gukumirwa na buri wese.
Mu ngamba zafashwe n’abafatanyabikorwa batandukanye mu kurwanya Sida, mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya,harimo no gushyira utuzu two gukwirakwiza udukingirizo duhereye mu bice bigaragara nk’ibirimo ibyago byinshi byo kwandura.
N’ubwo nta bushakashatsi burakorwa ku igabanyuka ry’ubwandu bushya biturutse kuri iri kwirakwizwa ry’udukingirizo, ariko ngo ubwitabire mu gufata udukingirizo butanga ishusho y’ubushake mu kurinda ubwandu bushya.
Bigirimana Celestin atanga udukingizo kuri Site ya Nyamirambo iri ahazwi nko kuri 40 aho usanga ngo udukingirizo 7000 dushobora gutangwa muri weekend imwe gusa.

Umujyi wa Kigali niwo ugaragaramo uburaya bwinshi ugereranije n’indi mijyi nk’uko imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC yo muri 2015, ibigaragaza.
Ngo hejuru ya 50% by’indaya zanduye agakoko gatera Sida.
Ibi ngo nibyo bituma n’ubwandu bwa Sida usanga buri hejuru mu mijyi dore ko mu gihe mu mujyi wa Kigali hari ubwandu bwa 7.3%, mu ntara y’amajyaruguru ho usanga bari kuri 2.5%, 2.4% mu majyepfo, 2.7% I burengerazuba, ndetse na 2.1% I burasirazuba.