Nyaruguru : Abimuwe mu masambu azahingwamo icyayi bishimiye ingurane bahawe

Uyu mudugudu w’ icyitegererezo wa Gorwe mu murenge wa Mata akarere ka Nyaruguru, wubakiwe abahoranye amasambu, ari gukorerwaho umushinga w’ icyayi, witezweho impinduka mu iterambere rusange, nk’ uko inzego zibishinzwe zibisobanura.

Akarere ka Nyaruguru kizeza ko hari uburyo bwinshi bwateganirijwe kubeshaho aba baturage, burimo na gahunda nka VUP zisanzwe ziteza imbere imibereho y’ abaturage. Usibye ko imibereho y’ aba bo, ahanini izashingira ku gukora mu cyayi ; nk’ uko uyobora akarere ka Nyaruguru, HABITEGEKO Francois, abigaragaza.

Amasambu yimuwemo bamwe mu baturage ari gutunganywa ngo ashyirwemo icyayi

Umushinga w’ icyayi mu karere ka Nyaruguru, w’ umushoramari UNILIVER, watumye hubakwa imidugudu ibiri y’ ikitegerero, yatujwemo imiryango 228. Umudugudu wa Gorwe mu murenge wa mata, utujwemo imiryano 130, naho uwa Ngeri utujwemo miryango 90.

Umudugudu watujwemo abahawe ingurane z’amasambu

Akarere ka Nyaruguru kavuga ko umushinga w’ icyayi uzaha akazi gahoraho abaturage 1000, ubu ngo ukoresha abaturage 600.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo