Perezida Trump yamaganwe n’abanyaphilipine

Perezida Trump yamaganwe n’abanyaphilipine

Mu rugendo arimo ku mugabane wa Aziya ,mu gihugu cya nyuma agomba kugenderera yakirijwe imvururu zimwamagana.

I Manilla mu murwa mukuru wa Philipine polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso n’amazi itatanya abigaragambyaga. bamagana perezida wa USA gukandagira ku butaka bwabo ,kuko bemeza neza ko aje gusaba amasezerano y’agahato hagati ya leta yabo ndetse na Usa.

Ikinyamakuru the independant cy’abongereza cyanditse ko aba bayaphilipine bashinja perezida Trump kuzana ubukoloni mw’isura y’ubukungu.

Icyakora kugeza ubu haba perezida Rodrigo Duterte uzwiho guha yihanukiriye abakora ibikorwa bidahuje n’ibyifuzo bye ndetse na Dobald Trump ntawe uragira icyo avuga kuri iyi myigaragambyo.