Umutoza Ali Bizimungu yerekeje mu gihugu cya Tanzania

Ali Bizimungu wari umaze iminsi yirukanwe mu ikipe ya Bugesera FC ashinjwa umusaruro utari mwiza yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Mwadui yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Tanzania anahabwa amasezerano y’umwaka umwe.

Uyu mutoza ngo usanzwe afite umuntu umushakira amakipe (Manager),ni we wamushakiye iyi kipe yo yari yanifuje ko yasinya amasezerano y’imyaka itatu.

Iyi kipe ya Mwadui iri ku mwanya wa 14 muri shampiyona, akaba ari umwanya ikipe ishobora gusubira mu cyiciro cya 2, akaba ariyo mpamvu yahinduye umutoza ishaka uko yazamuka mu myanya myiza.

Ali Bizimungu uri mu batoza bacye b’abanyarwanda bafite Licence A ya CAF, yatoje amakipe menshi ya hano mu Rwanda, arimo Kiyovu Sports, Mukura Victory Sports, Rayon Sports, Bugesera FC n’ayandi, akaba yaranatoje mu myaka yashize ikipe ya Inter yo mu gihugu cy’u Burundi.

Aka kazi aragatangira kuri iki cyumweru yakira ikipe ya Njombe Mji.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo