Mu myaka 3 miliyoni 4 z’abanyafrika bashobora kwicwa n’indwara zitandura

Mu myaka 3 miliyoni 4 z’abanyafrika bashobora kwicwa n’indwara zitandura

Ishami ry’muryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS),riravuga ko umugabane w’afrika wibasiwe n’indwara zitandura zituruka ku myumvire yo kunywa no kurya iby’ibyica ubuzima.

OMS ivuga ko impamvu nyamukuru y’iyi myumvire ituruka ku kuba abanyafrika baba batabizi cg bakanabyirengagiza nkana,ibibagiraho ingaruka zo kurwara indwara zirimo nk’indwara z’umutima, Kanseri na Diyabete,zitukura ahanini ku mubyibuho ukabije .OMS ivuga ko mu gihe ntacyakorwa ngo iyi myumvire ihinduke mu myaka 3 iri imbere miliyoni 4 z’abanyafrika bazicwa n’zi ndwara .

ubushakashatsi bushya ishami ry’umuryango w’abibumbye ishami ryita ku buzima (OMS) ryashyize hanze bugaragaza ko buri munyafrika afite byibura impamvu imwe ikomeye iturutse kubyo aywa cg arya yatuma apfa .Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abatuye uyu mugabane ari bo bikururira indwara zikomeye ndetse zitanatinda kubica, binyuze mu kunywa itabi, gukoresha ibinyobwa bisembuye cyane , indyo ikennye, imirire mibi itari ku bipimo cyangwa ngo ibe yakorewe inyigo, ndetse no kudakora imyitozo ngorora mubiri.

OMS ivuga ko ingaruka z’ibi ari uburwayi bw’indwara zidakira,nk’indwara nk’iz’umutima, Kanseri na Diyabete . Icyakora ngo igihangayikishije kurushaho, ni uko hafi y’ibi byose Abanyafurika ari bo babyitera kuko ngo mu myumvire yabo bafata ibintu byose nk’ibisanzwe kandi bitagize icyo bitwaye. Ubu bushakashatsi bwa OMS buvuga ko bitewe n’iyi myitwarire y’abanyafurika babarirwa kuri miliyoni enye bazaba bamaze gupfa mu mwaka wa 2020 mu gihe nta cyakorwa.

Abashakashatsi ba OMS ngo basanze abantu 46% by’abatuye Afurika bafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso, igipimo OMS ivuga ko aricyo gipimo cyo hejuru ku isi yose. OMS ivuga ko muri Afurika ikoreshwa ry’itabi rikomeje kugenda rizamuka ku buryo abagera kuri 26% bose bakoresha itabimuri Afrika .Ni ikigero OMS ivuga ko kiri hejuru ugereranyije n’abanyaburayi.

Ibi ngo biterwa n’uko i Burayi hamaze gufatwa ingamba zihamye zigaragaza ko inzoga n’itabi bikwiye guhagarikwa gukoreshwa, inganda zikora ibi zikaba zarimuriye isoko muri afrika,mu gihe nyamara leta z’afrika zitashobora gufata ingamba nk’izi, zo gukumiira bene ibi bicuruzwa.

OMS igaragaza kandi ko iki kibazo cyiganje mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rubarizwa higanje cyane imirire mibi ,ishingiye ku myumvire aho benshi mu batuye ibi bihugu bibwira ko kurya ibinure byinshi ariko kurya neza.
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 33 by’Afrika bugaragaza ko ku kigero cya 35% abanyafrika bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije kw’isonga hakaza igihugu cya Mauritania,mugihe mozambike iri kw’isonga mu bihugu byahagaurukiye kurwanya imirire mibi.

OMS ivuga ko Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ni byo byibasirwa cyane n’izi ndwara kuko 82% by’abapfa batarageza ku myaka 70 babarizwa bicwa n’izi ndwara.
OMS yemeza ko umubyibuho ukabije ariko ngo wiganje mu b’igitsina gore ,ku mvano yo kudakora imyitozo ngororamubiri. Mu Rwanda,imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko 25% by’abantu bajya kwivuza bose baba bivuza indwara zitandura,zituruka kubyo umuntu arya cg aywa.