KAYONZA : Bamwe ntibateze kureka gusangira gusangira ku muheha

Hari abaturage bo mu karere ka Kayonza na n’ubu bakivuga ko badashobora kureka gusangira ku muheha umwe. Abavuga ibi babihera kukuba ngo bamaze imyaka myinshi bakoresha umuheha umwe kandi bakaba bataranduye indwara n’imwe.

Abakora mu nzego z’ubuzima bo bavuga ko imyumvire nk’iyo atari yo kuko gusangira ku muheha bishobora koroshya ikwirakwira ry’indwara zandurira mu buhumekero.

Kandenzi Beatrice n’umugabo we bamaze imyaka irenga 30 babana twabasanze mu kabari ko mu murenge wa Mukarange hafi y’isoko, barimo guhererekanya akabido karimo ikigage ari nako basangira ku muheha umwe, bavuga ko imyaka bamaze basangira ku muheha nta ndwara byabateye n’ubwo ntawipimishije. Ibi bituma bumva badashobora kureka gusangira ku muheha umwe.

Iyi myumvire y’uyu muryango bayihuriyeho n’abandi, bavuga bamaze igihe kinini basangira ibinyobwa gakondo ku muheha umwe kandi ngo ntangaruka bari babona. Gusangira ku muheha babifata nk’ibikomeza ubucuti

Abacuruza ibinyobwa gakondo bazi neza ko gusangira ku muheha umwe byaciwe,umwe muri twasanze mu kabari ke yatweretse ko yubahiriza amabwiriza yo guha buri muntu umuheha we kandi ukoreshwa rimwe gusa,nyamara ibyo ntibibuza abasangira gusangira.

Abakora mu nzego z’ubuzima bavuga ko gutsimbarara ku gukoresha umuheha umwe bishobora gutuma indwara zandurira mu buhumecyero zikwirakwira mu buryo bworoshye.Nasson Nzabonimana afite mu nshingano kwita ku barwayi b’igituntu mu kigo nderabuzima cya Mukarange.

Abantu 3 mu gihembwe nibo ikigo nderabuzima cya Mukarange cyakira barwaye indwara y’igituntu,abo ni abageze kwa muganga ariko birashoboka ko hari abandi besnhi batazwi barwaye indwara zo mu myanya y’ubuhumekero kandi yandura.Aba nabo ngo bashobora kwanduza abandi benshi igihe basangiye bakoresheje umuheha umwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo