U Rwanda rwapfushije umwe mu baganga bakomeye rwari rufite

Ambasaderi w’u Rwanda muri Africa y’Epfo ni we wemeje amakuru y’urupfu rwa Dr. Raymond Dusabe, uyu muganga akaba yari ari mu biruhuko bya Noheli na Bonane muri Africa y’Epfo akaza kugaragara yishwe ajombaguwe ibyuma aho yari acumbitse.

Ibitaro by’umwami Faisal yakoreragaho kuva mu kwezi kwa kane umwaka ushize byemeje iyi nkuru y’akababaro y’umukozi wabyo muri iki gitondo.

Amakuru aravuga ko uyu muganga yiciwe Cape Town tariki 28 Ukuboza aho yari acumbitse ari mu biruhuko umubiri ukaboneka ku cyumweru tariki 07 Mutarama 2018 nyuma y’uko abaturanyi batangiye kumva umunuko kuko wari waratangiye kubora.

Kugeza ubu ntibiramenyekana neza impamvu z’iyicwa rye n’abamwishe kuko Police igikora iperereza, umubiri we ngo bawusanzeho ibikomere byinshi cyane biboneka ko yajombaguwe ibyuma ari mu nzu aho yari acumbitse.

Bamwe mu banyarwanda baba muri Afurika y’Epfo bavuga ko umurambo wa Dr Dusabe wasanzwe waratangiye gushenguka.

Muri Mata 2017 nibwo Dr Dusabe wari urangije kwiga amasomo ajyanye no kuvura kanseri zifata imyanya y’ibanga y’abagore muri Stellenbosch University muri Afurika y’Epfo, yari yaratangiye kuvura mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali.

Dr Dusabe watabarutse ku myaka 40 gusa yari afite, yagiye kwiga muri iyo kaminuza mu 2010 ku bufasha bwa Leta nyuma y’uko yari asoje amasomo y’ubuvuzi (Medicine) muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo