Kigali : Umuhungu na se bahuriye mu mukino wa Esheki

Alain Patience Niyibizi, Eugene Kagabo Mugema, Maxence Murara n’umuhungu we Ian Murara Urwintwari, Asad Ndangiza ndetse na Fidele Mutabazi, ku mugoroba wo ku cyumweru nibwo batsindiye kujya mu mikino y nyuma y‘amajonjora mu mukino wa esheki.

Aba bari muri 16 bahatanaga mu kiciro cya mbere cy’amajonjora yatangiye ku wa gatanu ushize muri IPRC-Kigali, ubwo hatoranywaga abazahagararira u Rwanda muri iyi mikino iba ku nshuro yayo ya 43, i Batumi muri Georgie.

Iri rushanwa risanzwe rihuza amakipe aturuka hirya no hino ku Isi, ishyirahamwe riba risabwa kohereza amakipe abiri, buri kipe ikaba igizwe n’abakinnyi batanu.

Nk’uko byatangajwe na kevin Ganza, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa esheki (Ferwade) ngo abitabiriye bakinnye inshuro zigera kuri zirindwi, ndetse ko ngo byari bigoye cyane, ati « icyiciro cya mbere cyabaye nta kibazo, ariko nyuma biza gukomera cyane, ariko nk’uko nari nabivuze mbere, ubu turishimye muri rusange ».

Ariko ngo muri aba bakinnyi bose, benshi batangajwe cyane n’umwana Ian Murara witwaye neza kurusha abandi aho byari bikomeye.

Nubwo bari kwitwara neza ariko ngo aba bakinnyi barabibona nk’ibitoroshye gutsinda imikino ya nyuma, bitewe n’ibihangage biri mu irushanwa, ari nayo mpamvu ngo bari kwitoza cyane.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo