Colombia:Leta yemeye gutanga imbabazi ku barwanyi ba FARC

Colombia:Leta yemeye gutanga imbabazi ku barwanyi ba FARC

Inteko ishinga amategeko muri Colombia yemeje itegeko ritanga imbabazi ku barwanyi ibihumbi n’ibihumbi b’umutwe wa FARC wahoze urwanya leta.

Ishyirwaho ry’iri tegeko ni kimwe mu biri mu masezerano y’amahoro yashyizweho umukono hagati ya leta n’umutwe wa FARC mu kwezi gushize nyuma y’imyaka irenga 50 igihugu kiri mu ntambara z’urudaca nkuko BBC yabitangaje.
Prezida Juan Manuel Santos yavuze ko itorwa ry’iryo tegeko ari intambwe itazibagiranwa mu mateka ya Colombia mu rwego ryo kugarura amahoro muri iki gihugu.
Prezida Santos aherutse guhabwa igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel muri uyu mwaka kubera gushyira imbaraga mu kugera kuri aya masezerano.