Charly na Nina na Makanyaga Abdul bagiye gutaramira i Burayi

Charly na Nina bari kumwe na Makanyaga Abdoul bari kwitegura gukora igitaramo mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’u Burayi bizahera mu Bubiligi

Ubu Charly na Nina bagiye gusubiranayo na Muzehe Makanyaga Abdul nk’uko bigaragara ku nyandiko yamamaza igitaramo bazakorera i bruxelles ahitwa Birmingham Palace.

Iki gitaramo bazagifatanyamo kandi n’umu DJ w’umunyarwandakazi ubayo witwa Dj Princess Flor.

Alex Muyoboke ukurikirana inyungu za Charly na Nina yabwiye Umuseke ko hariya bazahakorera ibitaramo birenze kimwe uretse ko iki aricyo bamaze kwemeza neza igihe n’aho kizabera.

Bateganya gukora ibitaramo no mu Busuwisi, Ubuholandi n’i Paris mu Bufaransa.

Tariki 05 Gicurasi 2018 nibwo bazakora igitaramo cya mbere ibindi bikazakurikiraho bitewe n’igihe bazahabwa n’aho bazaririmbira.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo