Tanzania:Perezida Magufuli yirukanye umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi

Tanzania:Perezida Magufuli yirukanye umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi

Perezida wa Tanzania,Dr John Pombe Magufuli ukomeje kwirukana abakozi muri leta, kuri ubu yirukanye, Felichesmi Mramba, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, (TANESCO), kubera izamurwa ry’ibiciro by’umuriro ryakozwe batabanje kugisha inama ubuyobozi.

Ni icyemezo afashe nyuma yaho ikigo gishinzwe ingufu n’umutungo kamere cyemeje ko igiciro cy’umuriro cyazamutseho 8.5 %. Perezida Magufuli yahise ashyiraho by’agateganyo, Dr.Tito Mwinuka wahoze ari umwarimu muri kaminuza ya Dar es Salaam,anavuga ko ari ibintu bitumvikana kuba bamwe mu bayobozi bafata ibyemezo uko bishakiye ntawe bagishije inama nkuko the East African yabitangaje.
Perezida avuga ko iri zamurwa ry’ibiciro riteye ikibazo ku gihugu no ku baturage muri rusange ,mu gihe ikigamijwe ari uguteza imbere ishoramari ry’inganda no guteza imbere umuturage bamugezaho ibikorwaremezo bishoboka.
Kugeza ubu abaturage bagera kuri 40% ni bo bagerwaho n’umuriro ariko leta ikaba ifite ingamba z’uko nibura muri 2025 bazaba barageze kuri 75%.
Mramba abaye umuyobozi wa Mbere wirukanywe muri uyu mwaka, mu gihe umwaka ushize waranzwe no kweguza ndetse no kwirukana abayobozi batandukanye bamwe bashinjwa uburangare abandi ruswa.

JPEG - 42.4 ko