Abagore n’abirabura bakomeje kwirengagizwa mu bahatanira ibihembo bya Oscars

Ku nshuro ya 90 hagiye gutangwa ibihembo bya Oscars bihatanirwa b’ibyamamare muri sinema ndetse n’abakizamuka i Hollywoood muri Amerika, ariko ngo abagore n’abirabura bakomeje kwirengagizwa

Mu rutonde rwashyizwe ahagaragara, hagaragajwe amazina ya filimi zirimo izagiye zikundwa cyane, abakinnyi n’abazitunganyije, ntihagaragayemo amwe mu mazina y’abagiye bavugwaho guhohotera abagore muri 2017.

Muri uru rutonde kandi hagaragayemo filimi ziri mu byiciro nyinshi kurusha izindi nka “The Shape of Water” yagaragaye mu byiciro 13,
“Dunkirk” yagaragaye mu byiciro umunani, ndetse na “Three Billboards Outside Ebbing, Missouri” iri mu byiciro birindwi.

Mu bakinnyi ba film bahataniye ibihembo harimo Frances McDormand, Gary Oldman, Saoirse Ronan na Daniel Kaluuya ukomoka ku bimukira b’Abanya-Uganda mu Bwongereza ; yigaragaje muri “Get Out” yanahesheje Jordan Peele wayikoze kugaragara mu byiciro bibiri by’abakora umwuga wo kuyobora imikinire ya film.

Mu byatunguranye ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya Oscars harimo kuba James Franco wagaragaye nk’umukinnyi w’imena muri “The Disaster Artist” yimwe umwanya mu cyiciro na kimwe, bivugwa ko bishobora kuba bifite aho bihuriye no kuba umwe bahohotera abagore.

Ku rutonde rw’abahatana hakarutsemo ubwiganze bw’abafite uruhu rwera ku gipimo cya 87% aho abagabo bari ku gipimo cya 72%.

ibi ngo byataniye kugaragara kuva muri 2015 ndetse na 2016, ubwo umubare w’abagore n’uwabirabura byabaga biri hasi mu bahatana babaga bari kuri uru rutonde.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo