Tumwe mu dushya twagiye dukorwa n’abahanzi b’ibyamamare

Tumwe mu dushya twagiye dukorwa na bamwe mu bahanzi b’ibyamamare ku Isi

Madona na Drake

Madona asoma Drake ku ngufu

Ubwo yari ku rubyiniro mu mwaka wa 2015, mu kiswe Coachella music festival, umuraperi Drake yakiriye umuhanzi wari wagizwe ibanga, uwo yari madona, gusa ibyo sibyo byari bitangaje ahubwo icyatanguye abantu ni uburyo Madona yahise akurura umutwe wa Drake bamaze kuririmba amusoma ku ngufu imbere y’imbaga yose yari yitabiriye igitaramo, Drake nawe ahita yihanagura vuba ibyo Madona yari amusize bivuye ku minwa ye.

Taylor Swift na Drake

Drake na Taylor

Taylor Swift na Drake , aba ubundi baheruka kugirana amakimbirane yavuye ku ndirimbo “Famous” byavugwaga ko Kanye yatutsemo Taylor avuga ko ariwe watumye amenyekana mu magambo agira ati “I made tha bitch famous”.

Muri VMA ya 2009, ubwo taylor yavugaga ijambo nyuma yo guhabwa igihembo cya video nziza y’umwaka ari yo “Moon man”, icyo gihe Kanye yambuye taylor swift micro, ahita avuga ko icyo gihembo Taylor atari agikwiye ahubwo ko ngo cyari gikwiye Beyonce, ibintu byatunguye abantu bose na beyonce wari witabiriye VMA.

Justin Timberlake na Janet Jackson

Justin Timberlake na Janet Jackson, aba nabo bagaragaweho udushya ubwo bombi bari bari kuririmba mu 2004, Timberlake ari gusoza indirimbo ye Rock ya Body, ahita akurura Janet Jackson, ahita aca agapira yari yambaye imbere y’ikoti, ashyira agatuza ke kose hanze imbere y’abafana million 143 bari bitabiriye iki gitaramo, iyi video ihita isibwa kuri youtube byihuse ku buryo abari bazifite mumatelphone yabo icyo gihe bahise batangira kuzigurisha menshi.

Beyonce

Tujye kuri beyonce, uyu ni umwe mu bakunze gutungura abafana babo cyane, ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya VMA yabaye muri 2011, ubwo yasozaga indirimbo, beyonce yafunguye ikoti rye nuko yereka abafana be ko atwite.

Lady Gaga na R. Kelly

Ibi byo ntabwo byatunguranye cyane kuko Lady Gaga yakora agashya kuri stage, gusa aha yaba yararengereye ubwo yaririmbaga indirimbo “Do what u want” hamwe na R.Kelly muri 2013, Lady Gaga yaryamye hasi, R.Kelly ahita aza amuryama hejuru abafana bipfuka mu maso kuko babonaga hagiye kuba ibidasanzwe, cyane ko n’indirimbo irangiye Lady Gaga yakomeje gushotora R.Kelly amwurira abantu barumirwa.

Mariah carey

Mariah carey na we yigaragaje mu buryo butunguranye ubwo yari yitabiriye ibirori bya Dick clark hamwe na Ryan secrest muri 2017, yatungutse ku rubyiniro asa neza rwose nk’amababa, ubwo yaririmbaga indirimbo ya kabiri, icyo gihe ntiyumvaga neza amajwi y’indirimbo mu gutwi kwe, agira ngo yacecetse ahitamo gutera intambwe ngo aze avugishe abafana, kubera indirimbo atari ayizi neza, bitungura abafana cyane, kuba umuhanzi atibuka indirimbo ye ngo ayiririmbe.

Robin ticket na miley Cyrus

Abandi ni Robin ticket na miley Cyrus, hari muri VMA ya 2013, byabaye bibi ubwo Miley yafataga ikiganza yari yambaye ku kuboko kwe, nuko atangira gukora ibikorwa biteye isoni imbere y’abafana be, cyane ko n’utwenda yari yambaye twasaga nkaho ari ubusa buri buri, icyaje gutungurana ni uburyo muri interview yakoze mu 2015 yatangaje ko ticket yar azi ibiri bube, ndetse ko ngo ari na we wamuteye kwambara ubusa, kuko ngo yari yamusabye kwambara ubusa ku kigero cya nyuma gishoboka.

Charlie Puth na Meghan trainer

Charlie Puth ndetse na Meghan trainer nyuma yo kuririmba na bo muri VMA ya 2015, basomaniye imbere y’imbaga nyamwinhi biratinda abantu bose barumirwa, gusa bo batangaje ko yari indirimbo gusa nta kindi cyari kibirimo.

Justin beiber

Ubwo yari muri bitaramo bizenguruka ahantu hatandukanye mu 2015, umufana yarifashe amusukaho amazi, kwihangana biranga Justin beiber asubira inyuma kwiyama uwo mufana, umujinya uramurenga ahita areka kuririmba burundu uwo munsi igitaramo yose kirahagarara.

The chain smokers na Harsey

The chain smokers na Harsey, ubwo baririmbaga indirimbo “Closer” yari igezweho mu 2016, icyatunguranye ni uburyo uyu musore yafashe Harsey aho atagombaga gufata, harsey aramwiyama birumvikana muri ndangaruramajwi.

Meghan trainer

Dusubire kuri Meghan trainer, ubusanzwe ibyamamare bimwe bikunze kwambara inkweto ndende n’imyenda ifashe cyane, ubwo uyu yarimo aririmba indirimbo “Me too”, habaye agashya ubwo yahindukiraga yambaye inkweto ndende akikubita hasi, kugeza ubwo arambarara hasi ntiyongera kubyuka mpaka indirimbo yose irangiye, Jimmy faloon yahise aza kumuryama iruhande mpaka indirmbo irangiye bahagaruka baseka.

Kings of Leon

Kings of Leon aba na bo bakoze agashya kuri stage mu mwaka wa 2010 ubwo bari barimo kuririmbira ahitwa St Louis vrizon, ubwo baririmbaga inyoni zari mu gisenge cy’aho bari zikajya zibasukaho umwanda barakomeza bararimba, kugeza ubwo inyoni imwe yamanutse iraza ikubita ibaba mu maso y’uwakubitaga Drum, ntibongera kuririmba.

Buster Rymthes

Buster Rymthes umwe mu ba Raperi bazwiho kumenya kurapa bihuta cyane, ubwoyakoreraga concert i New York mu mwaka wa 2014, yari amaze kuririmba Ot Genesis, kubera gukunda indirimbo yabo buster arizihirwa afata icupa rya liquor yari afite atangira kuyisuka ku bantu, kugeza ubwo yituye hasi abanza amazuru, kugeza ubwo avuye amaraso, nyuma aza no kubicisha ku mbuga nkoranyamabaga avuga ko yari yizihiwe.

Adele

Adele azwiho kugira ijwi ryiza cyane ndetse nakaba n’umwe mu bahawe ibihembo byinshi kubera Album ye ya 25. Ubwo yaririmbaga muri Grammy Award 2015, ubwo bakinaga indirimbo ya George Michel mu rwego rwo kumwibuka, Adele yanze kuririmba, nyuma aza kwisubiraho abwira band ngo yongere itangire gucuranga ko atari yiteguye.

Eden sheeran

Eden sheeran uyu nawe yakoze udushya muri Heart Award 2017, ubwo yakurikiraga Chris Martin, ajya kumufata ku mabuno, gusa nyuma yatangaje ko nawe atazi ibyamufashe kugira ngo abikore.

Justin Beiber

Justin Beiber kandi yongeye gukora agashya kuri rubyiniro mu mwaka wa 2012 ubwo yarukaga kuri set ku bushake, bitewe nuko yari yakomeje kwisukamo inzoga ya Henessy, kugeza ubwo yasukaga ibyo yari yariye uwo munsi kuri stage imbere y’abafana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo