Hafashwe abakekwaho gukorera iyicarubozo abimukira bo muri Libya

Barindwi barimo batandatu bo muri Libye n’umwe wo muri Palestine bafashwe bahita bafungwa n’ubuyobozi bwa Libye bakaba bakurikiranwaho kwica urubozo bamwe mu bimukira bavuye muri Sudani.

Abashinzwe umutekano muri Libye ni bo bavuze ko aba bimukira bakorewe iyicarubozo bavanywe mu Burasirazuba bw’umujyi wa Tripoli, ahitwa
Qaddahiya.

Ifatwa ry’ababakoze iyicarubozo ryabaye nyuma y’amashusho agaragaza abimukira batwikwa mu buryo bubabaje ; abaribakoreraga basaba imiryango yabo ingwate kugira ngo babarekure.

Jeune Afrique itangaza ko nyuma baje kurekurwa bakajyanwa mu bitaro biherereye ahitwa Ibn Sina mu rwego rwo kwita ku buzima bwabo.

Ikavuga ko nibura abimukira 3116 bapfuye, abandi ngo baburirwa irengero bagerageza kwambuka inyanja ya Méditerranée bajya mu bihugu by’i Burayi gushakira yo ubuzima bwiza mu mwaka ushize nk’uko byatangajwe n’Umuryango Mpuzamahanga urengera abimukira (OIM).

Mu mpera z’umwaka ushize kandi ni bwo isi yabaye nk’ikangutse imenya akaga k’abimukira bo mu bihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bagurishwaga nk’amatungo muri Libye aho ubuzima bw’umuntu bwagurwaga hagati y’amadorali 300 na 800.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo mu Ugushyingo 2017, yatangaje ko nubwo u Rwanda rudafite ubutunzi buhambaye, rwiyemeje gutanga ubufasha mu gusubiza iwabo abimukira bari muri Libye babyifuza no kwakira abadashaka gusubirayo.

Icyo gihe yavuze ko nubwo hatirengagizwa ikiguzi bizasaba mu bijyanye n’amikoro n’ibindi kubera uwo mwanzuro, kurenza amaso iki kibazo cy’abimukira nabyo ngo byari kuba bitandukanye n’indangagaciro z’igihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo