Mnangagwa ashishikajwe no guteza imbere Zimbabwe akorana n’amahanga

Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imali, IMF, Christine Lagarde, yakiriye neza ibivugwa na Perezida mushya wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, ko agiye guteza imbere ubukungu bw’igihugu cye akorana n’amahanga.

Madamu Lagarde ibyo yabivuze amaze guhura na Perezida Mnangagwa aho bari mu nama ku bukungu bw’Isi ibera i Davos mu Busuwisi.

Yavuze ko baganiriye ku bibazo bikomeye by’ubukungu byugarije Zimbabwe.

Nyuma y’imyaka makumyabiri ubukungu bwaradindiye ku butegetsi bwa Perezida Robert Mugabe, Zimbabwe ifite ibibazo bikomeye byo kubona amafaranga y’amahanga, ibiciro by’ibiribwa byarazamutse ndetse n’ubushomeri buriyongera cyane.

Nk’uko BBC ibitangaza ngo kuva kuwa Gatatu Perezida Mnangagwa avuga ko atabona impamvu Zimbabwe itasubira mu muryango wiganjemo ibihugu byahoze bikoronijwe n’Ubwongereza.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo