Bresil:Abantu 56 baguye mu myigaragambyo yabereye muri gereza

Bresil:Abantu 56 baguye mu myigaragambyo yabereye muri gereza

Imyigaragambyo yakomotse ku matsinda abiri y’abanywi b’ibiyobyabwenge yabaye ku cyumweru , muri gereza yo mu mujyi wa Sao Paulo imaze guhitana abagera kuri 56.

Ni imyigaragambyo ikomeye yakozwe n’imfungwa yabaye ku tariki ya 1 Mutarama 2017 yakozwe mu gihe cya’amasaha 17. Yaturutse ku matsinda abiri y’abasabitswe n’ibiyobyabwenge rimwe ari iry’abantu baturuka mu mujyi wa Sao Paulo irindi rikaba iry’abakomoka mu majyaruguru bagamije gukura irindi ku buyobozi bwa gereza nkuko Aljazeera yabitangaje.
Sergio Fontes ushinzwe umutekano rusange mu ntara ya Amazone yavuze ko ibi ari ubwa mbere bibaye muri za gereza avuga ko Leta igomba guhagurukira iki kibazo cy’ibiyobyabwenge muri gereza no hanze ya gereza ndetse ikongera ubushobozi bw’abacungagereza.

Imiryango irengera uburenganzira bwa muntu ivuga ko Brazil ari yo ifite imfungwa nyishyi ku isi nyuma ya leta zunzubumwe ,ubushinwa n’ubusuwisi aho ifite izisanga ibihumbi 600,000 zifungiye muri gereza ya Brazil .Inavuga kandi ko hakorerwamo ihohoterwa ry’indenga kamere. Imfungwa zatangiye kwicwa kuva mu mwaka wa 1992 ubwo batezaga umutekano muke muri gereza.