Perezida Kagame yafunguye umushinga w’isoko rihujwe rya Afrika ry’ubwikorezi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’umuryango w’Afurika yunze ubumwe arahamagarira abanyafurika kongera imbaraga mu bikorwa bigamije kurushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ibi umukuru w’igihugu akaba yabigarutseho ubwo yasozaga ku mugaragaro imirimo y’inama y’inteko rusange y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe, yari imaze iminsi 2 ibera I Addis Ababa muri Ethiopia ku cyicaro cy’uyu muryango.

Mbere yo gusoza imirimo y’iyi nama, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe yabanje kwitabira inama n’ibikorwa binyuranye.

RBA ivuga ko Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we wa Togo Faure Gnassingbé ndetse n’umuyobozi wa komisiyo y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat, Perezida Paul Kagame akaba yafunguye ku mugaragaro isoko rihujwe ryo gutwara abantu n’ibintu mu ndege ku rwego rw’umugabane w’Afurika.

Gushyiraho iri soko bikaba byaremejwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika yunze Ubumwe yabereye I Yamoussoukro muri Cote d’Ivoire mu mwaka wa 2015.

Kugera mu mpera z’umwaka ushize wa 2017 ibihugu 21 birangajwe imbere n’u Rwanda nibyo byari bimaze gushyira umukono ku masezerano abihuriza muri iryo soko rihujwe ryo gutwara abantu n’ibintu mu kirere.

Imibare y’ikigo nyafurika cy’ibarurishamibare yo mu mwaka wa 2016, Africa statistical yearbook 2016, igaragaza ko ibi bihugu 21, bifite abaturage bagera kuri miliyoni 652, ni ukuvuga abasaga 50% by’abatuye umugabane w’Afurika.

Imibare yo mu mwaka wa 2015, igaragaza kandi ko umusaruro mbumbe w’ibi bihugu wabarirwaga muri miliyari n’igice y’amadorali y’Amerika, anagana na 61% by’umusaruro mbumbe w’umugabane w’Afurika wose muri rusange.

Kuba ibi bihugu byarafashe iya mbere bigashyira umukono kuri aya masezerano, byitezweho gukangura ibindi nabyo bitarasinya, kuko ibigera kuri 19 gusa byihariye 53% by’abakerarugendo bagera kuri miliyoni 63.5 basura Afurika.

Inyigo yakozwe ubwo impuguke mu bukungu zatangaga iki cyifuzo, yagaragaje ko guhuza isoko ryo gutwara abantu n’ibintu mu kirere biramutse bikozwe mu bihugu 12 bya Afurika, umusaruro mbumbe wabyo wakwiyongeraho miliyari 1.3 z’amadolari, hagahangwa imirimo mishya 155 000, hakazigamwa miliyoni 500 z’amadolari mu matike y’indege, bikongera serivisi ku kigero cya 75%.

Iri soko kandi ni umwe mu mishinga ya AU, biteganijwe ko izagerwaho mbere ya 2063, hagamijwe kwihuza kw’ibihugu, amahoro n’iterambere ry’umugabane.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo