Perezida Kagame yavuze ibyo agiye kwibandaho mu kurushaho kuzamura ubukungu bwa Afurika

Kuri uyu wa kabiri, i Addis Abeba, Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yaganiriye n’abahagarariye ubucuruzi ku mugabane wa Afurika, anatangaza ingamba afite kuri rwego rw’ubucuruzi n’ishoramari.

Perezida Kagame yatangiye ashimira abitabiriye inama, avuga ko guhuriza hamwe na bo ibitekerezo byiza, byiganjemo iterambere ry’inganda zo muri Afurika nk’ibyibanze mu iterambere ry’ahazaza.

Akomoza ku mikorere ya AU Perezida Kagame yagize ati « Nishimiye imbaraga komisiyo y’ubukungu muri Afurika ikomeje gukoresha mu kwiyambaza abahagarariye ubucuruzi mu biganiro by’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Kandi ndizera ko ibi bizakomeza, kuko tuzakenera imikoranire n’inzego z’abikorera, cyane ko ijwi ryabo ribuze hari ikintu kinini twaba tubura ».

Ati « Byinshi mu byibanze umuryango wa Afurika yunze Ubumwe uzibandaho, birimo guha ubwisanzure ibikorwa by’ubucuruzi no kwihangira umurimo. Byose bigamije guha ubuzima bwiza abaturage b’ibihugu byacu. Ndatekereza kandi ku buhahirane bw’imigabane ndetse n’imigenderanire y’abantu, yewe n’isoko rimwe rya Afurika ry’ingendo zo mu kirere twatangije ku munsi w’ejo ».

Ndagira ngo kandi nibutse abakuriye inganda ko mushobora kubona urupapuro rw’inzira rwa Afurika rutangwa na Komisiyo ya y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ndizera ko ibi bizabafasha gukora ubucuruzi mu bwisanzure ku mugabane, bizafasha kandi ihangana ry’inganda zo muri Afurika, gutera imbere kw’ubushobozi bwazo ku isoko rishya, ari nako zitanga akazi ku bakozi benshi » .

Uretse ibi kandi ngo hari n’izindi nzego nyinshi kandi zihutirwa zishingiye ku guhuza ubukungu zitegereje kurangizwa no gushyirwa mu bikorwa, ariko ko ibi bizihuta, abayobozi b’inganda zo muri Afurika bagize imikoranire myiza n’abafata ibyemezo muri politiki, abaturage ndetse n’itangazamuru.

Yanavuze ko urwego rw’abikorera ruzagira uruhare mu ikemuka ry’ibibazo biboneka mu nzego z’ubuzima.

Perezida Kagame yishimiye kuba yahuye n’abahagarariye inzego z’abikorera muri Afurika, anashimira by’umwihariko uruhare rw’abateguye iyi nama ndetse abizeza ubufatanye igihe cyose bazakenera kwiyambaza ubuyobozi bw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse anabasaba gushyira mu bikorwa ibisabwa kugira ngo bagere ku musaruro bitezweho.

Avuga ko imikoranire na za Guverinoma ari ingenzi kugira ngo ibyitezwe bigerweho, ati « Hari byinshi twageraho ndetse binarenze kure ibyo duteganya kugeraho, igihe cyose dushyize hamwe, nkuko tubikora mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’abafatanyabikorwa bo hanze, barimo abo turi kumwe aka kanya » .

Ati « Turi gukorana n’ikigo cy’abanyamerika kizwi nka Zipline, nyuma yo kugaragaza ko ari indashyikirwa mu ikoreshwa rya za Drone, mu bikorwa byo gutwara amaraso n’ibindi bikenerwa n’ibitaro byo mu cyaro ».

Perezida Kagame yatanze urugero ko nko mu Rwanda hasinywe amasezerano n’ikigo cyo muri Afurika, kugira ngo bayobore ibitaro bikuru, ibintu byatangiye kugaragaza umusaruro mwiza, ndetse ko bidasobanuye ko urwego rw’ubuvuzi buteguriwe abikorera, ahubwo ko ari uburyo bwo kurushaho kunoza imikorere y’urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo