U Rwanda rukomeje guca agahigo mu buvuzi bw’amaso

Leta y’u Rwanda ifatanyije na VFAN, Umuryango mpuzamahanga wita ku ndwara z’amaso bari kongerera ubumenyi abaganga bagera ku 3000 baturutse mu mavuriro agera kuri 502 yo mu Rwanda, ari nako baha ubuvuzi abafite indwara zikomeye z’amaso.

Muganga Jennifer Yip, wita ku bijyanye n’isuku i Londres yasobanuye akamaro ko kwita kuri aba baturage ati « Iyo nta buryo buhari bwafasha abantu guhabwa ubuvuzi bw’amaso, haba hari ibyago byo kugira ubumuga bwo guhuma kw’amaso, kandi twasanze 34% by’abaturage mu Rwanda bashobora guhabwa ubuvuzi bw’amaso ».

Myopie ni imwemu ndwara z’amaso ziganje mu Rwanda, ariko ngo 80% by’izi ndwara ngo zishobora kuvurwa zigakira.

Dr Graeme Mackenzie, umwe mu mpuguke z’uyu muryango avuga ko indwara z’amaso zititaweho , cyane cyane ku bagore bishobora kugusha umuryango mu bukene.

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, Diane Gashumba yagize icyo atangaza ku buvuzi bw’amaso buri gukorerwa mu Rwanda, ati « Navuga ko u Rwanda ari rwo rufunguye inzira muri Afurika mu kugeza ubuvuzi bw’amaso ku baturage, ibi byagezweho ku mikoranire myiza hagati ya guverinoma y’u Rwanda na n’umuryango VFAN, kandi umusaruro w’ibi wabaye munini ».

Abafite ibibazo by’uburwayi bw’amaso ku Isi hose bagera kuri miliyoni 253.

Kuva mu myaka itanu ishize uyu muryango wita ku ndwara z’amaso yafashije Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda kwita ku buvuzi bw’indwara z’amaso ku banyarwanda bari bafite iki kibazo.

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, Diane Gashumba yagize icyo atangaza ku buvuzi bw’amaso buri gukorerwa mu Rwanda, ati « Navuga ko u Rwanda ari rwo rufunguye inzira muri Afurika mu kugeza ubuvuzi bw’amaso ku baturage, ibi byagezweho ku mikoranire myiza hagati ya guverinoma y’u Rwanda na n’umuryango VFAN, kandi umusaruro w’ibi wabaye munini ».

Biravugwa ko uyu muryango uzakomereza ibi bikorwa mu Gihugu cya Ghana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo