Radio wo mu itsinda Goodlife yapfuye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 1 Gashyantare, nibwo hamenyekanye amakuru y’uko umuririmbyi Moses Ssekibogo wamenyekanye nka Mowzey Radio wabarizwaga mu itsinda Goodlife, ryo muri Uganda yitabye Imana.

Nk’uko bitangazwa n’ushinzwe gutegura ibitaramo by’itsinda Goodlife, Balaam Barugahara, ngo Radio yitabye Imana ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo (6am), kuri uyu wa kane, aho yari arwariye mu bitaro bizwi nka "Case Hospital" biri mu mujyi wa Kampala muri Uganda.

Ikinyamakuru cyo muri Uganda The daily Monitor cyanditse ko Radio yajyanywe muri ibi bitaro nyuma yo kugwa muri koma, byose biturutse ku mirwano yakoreye mu kabari gaherereye mu mujyi wa Entebe mu cyumweru gishize, aho byavugwaga ko yari yakubiswe icupa mu mutwe.

Mu cyumweru gishize n’ubundi, nibwo ngo hafashwe abantu batanu bakekwaho urugomo rwakorewe Radio, ubu bakaba ari bo bari kwifashishwa mu iperereza.

Icyamamare Radio wamenyekanye cyane muri Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, ndetse no muri Afurika mu itsinda Goodlife, yitabye Imana nyuma yuko hari hashize amasaha make, Perezida Yoweli Museveni w’igihugu cya Uganda atanze amashiringi 30.000.000, yo kumuvuza.

Radio yagiye akorana nyinshi mu ndirimbo n’abahanzi b’abanyarwanda, ndetse zanamenyekanye. Bamwe mu bo bakoranye barimo Dj Pius, Bruce Melody, Urban Boyz (ari muri Goodlife) n’abandi .

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo