AFRIKA Y’EPFO : ANC ishyaka riri ku butegetsi rirashinjwa kudindiza ibikorwa by’ishoramari no kongera ubushomeri

AFRIKA Y’EPFO : ANC ishyaka riri ku butegetsi rirashinjwa kudindiza ibikorwa by’ishoramari no kongera ubushomeri

Ishyaka Democratic Alliance rivuga ko ANC yashyizeho amategeko akumira abashoramari bakomotse mu bihugu bimwe na bimwe ku nyungu ishyaka DA yita iz’ishyaka rya ANC bwite aho kureba inyungu z’umuturage.

Ishyaka Democratic Alliance ,DA rigizwe ahanini n’ab’uruhu rwera rivuga ko ishyaka ANC riri ku butegetsi rititaye kuri politiki yo guhanga imirimo n’ishoramari.
Iri shyaka Democratic Alliance rishingira ku bihano byafatiwe Solly Msimanga,umuyobozi w’umujyi wa Tshwane uherereye mu mu murwa mukuru Pretoria.

Nubwo ibi bihano bitatangajwe ariko leta ya prezida Jacob zuma ivuga ko uyu muyobozi Solly yahawe ibihano nyuma y’urugendo yagiriye muri Taiwan rwari rugamije kureshya abashoramari b’abanyataiwan gushora imari muri Afrika y’epfo.

ANC ishyaka riri ku butegetsi rivuga ko atari akwiye kujya muri iki gihugu kuko kitemewe n’umuryango w’abibumbye nk’igihugu kigenga,ibyiyongera ku kuba yaragiye muri Taiwan yabujijwe n’inzego zimukuriye akagendera ku mafaranga y’urugendo yahawe n’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi DA.

Urubuga Sowetanalive rukorera muri Afrika y’epfo rwanditse ko ibi aribyo Stevens Mokgalapa umuvugizi w’ishyaka DA yashingiyeho ashinja ishyaka ANC kubuza nkana abashoramari kwinjira mu gihugu no kudindiza ihangwa ry’imirimo bivuye mw’ishoramari, agahamya ko milliyoni 9 z’abanyafrika yepfo zikeneye iri shoramari hatitawe ku nyungu z’ishyaka

JPEG - 77.5 ko

Stevens yemeza ko hari izindi mpamvu zihishe inyuma zo kutemera Taiwan nk’igihugu kigenga ,cyane cyane nk’inyungu z’umuryango w’ubukungu uhuje afrika y’epfo ,ubushinwa,ubuhinde,uburussiya nmdetse na brezil wiswe (Brics), wiyongera ku masezerano yihariye y’ubukungu hagati y’ubushinwa n’afrika ,China-Africa Co-Operation (FOCAC) mu magambo ahinnye,ndetse na politiki ya one china ihuriweho n’ibi bihugu byombi. Ishyaka DA rivuga ko ibi ari inyungu z’ishyaka bwite bityo ishyaka ANC rikwiye kuva ku butegetsi rigaha andi mashyaka urubuga agakora ibyo iri ishyaka DA rivuga ko ANC yananiwe.

Icyakora Clayson Monyela umuvugizi wa leta ya Soudan y’epfo mu muryango w’abibumbye akomeza gushimangira ko Taiwan itaremerwa n’umuryango w’abibumbye bityo gukorana nayo bihabanye n’itegekonshinga iki gihugu kigenderaho. Uku kunengwa kwa ANC kumaze iminsi kuvugwa niko abasesengura bashingiraho bavuga ko ibi bishobora kugira uruhare mw’igabanuka ry’abayoboke ba ANC mu gihe habura imyaka 2 ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu.

JPEG - 87.3 ko