Kenya : Leta yategetswe gufungura Televiziyo zafunzwe

1

Urukiko rwa Kenya rwategetse abayobozi bashinzwe itumanaho gufungura imirongo ya televiziyo enye bari bakuyeho kuwa kabiri ubwo Raila Odinga wo mu ishyaka NASA yarahiraga.

Ikinyamakuru The East African cyatangaje ko umucamanza yatanze itegeko rikuraho ihagarikwa ry’imirongo y aya televiziyo ari zo, NTV, Citizen, Inooro na KTN, mu gihe hagitegerejwe kumva iby’ikirego cyatanzwe na Okiya Omtatah.

Uyu Omtatah niwe watanze ikirego mu gitondo cyo kuri uyu kane, ashingira ku gufungwa izi televiziyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo