Umuhungu wa Fidel Castro yapfuye yiyahuye

Fidel Castro Diaz-Balart imfura y’uwahoze ari perezida wa Cuba, Fidel Castro yiyahuye ku munsi w’ejo ku myaka 68 yari amaze ku Isi, nyuma y’igihe kinini avurwa agahinda gakabije (Depression).

Castro Diaz-Balat wari uzwi nka Fidelito, yakurikiranywe n’itsinda ry’abaganga igihe kirekire ku mpamvu z’indwara y’agahinda gakabije yari yaramaze gufata indi ntera, ariko biza kurangira yiyahuye.

Abahanga bo muri Cuba bavuga ko we na nyina bigeze kujyana muri Amerika, ubwo yari afite imyaka itanu gusa, nyuma yuko nyina avuze ko ashaka gutandukana na se Castro, wari ufunze azira kugaba igitero ku kigo cya gisirikare i Santiago, ariko ngo nyuma y’igihe Castro yaje kugarura Fidelto ahagana mu 1959.

Castro Diaz-Balart wavugaga indimi nyinshi zirimo ; Icyespagnol, Icyongereza, Ikirusiya n’Igifaransa, yari umuhanga mu by’ubugenge n’ibijyanye no gukora ubumara, yize mu cyahoze ari ubumwe bw’abasoviyete, ayobora gahunda ijyanye no gukora ibijyanye n’ubumara muri Cuba ahagana mu 1980 na 1992, ndetse akora akandi kazi nk’aka mu birwa byo muri Cuba, nubwo nyuma yaje kukihirukanwaho na se.

Urupfu rwa Fidelito, ruje hashize hafi umwaka urenga, Ise apfuye ubwo hari ku itariki 25 Ugushyingo 2016, ku myaka 90 yari afite.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo