Umukinnyi Pappy yibarutse imfura ye

Umukinnyi Sibomana Patrick uzwi nka Pappy ukina muri Belarus, ku munsi w’ejo nibwo yibarutse imfura ye y’umukobwa yabyaranye n’umufasha we Housnat Sultan, akaba yagaragaje ibyishimo n’akanyamuneza yatewe no kwibaruka.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram, sibomana yagaragaje ibyishimo byinshi agira ati « Nshimiye Imana yakoze ibi byose no ku bw’iyi mpano ya Nyagasani. Amashimwe ni ayawe Housnat, wakoze cyane mugore nkundwakaza. Nyagasani aguhe imigisha myinshi cyane kuko ntibyari byoroshye ariko wabiciyemo gitwari. Ndagukunda mugore wanjye, so aragukunda mukobwa wanjye mwiza.”

Imfura ya Sibomana Patrick na Housnat Sultan

Sibomana yambikanye imbeta y’urudashira na Housnat Sultan
tariki 20 Gicurasi 2017, nyuma y’imyaka itatu bari bamaze bakundana, kuva biga mu mashuri yisumbuye kugeza babanye nk’umugore n’umugabo.

Uyu mukinnyi ukina ku mpande mu gihugu cya Beralus yakinnye mu ikipe ya APR FC nyuma yo kuva muri AS Kigali, ubu akaba abarizwa muri Shakhtyor Soligorsk I Berarus n’ubundi.

Sibomana Patrick na Housnat Sultan bari mu byishimo batewe no kubona imfura yabo
Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo