Umuyobozi w’uruganda rwa Samsung yakuwe mu gihome

Urukiko rwo muri Korea y’Amajyepfo rwafunguye umuyobozi w’uruganda rwa Samsung, Jay Y. Lee nyuma y’igihe gisaga umwaka yari amaze afunze.

Nkuko Reuters ibitangaza ngo kuri uyu wa mbere nibwo urukiko rw’ibanze rwa Seoul, rwafashe icyemezo cyo kurekura Jay Y. Lee, wari warahamijwe n’ibyaha bya ruswa, bivugwa ko yashatse guha ruswa uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Park Geun-hye.

Jay Y. Lee w’imyaka 49 ni umwe mu bafite agatubutse muri Korea y’Amajyepfo, wungirije ukuriye uruganda rukora ibikoresho birimo Telefoni , Frigo, Televiziyo n’ibindi, akaba yafunguwe nyuma y’igihe kikabakaba umwaka yari afunze, kuva muri Gashayantare 2017.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo