MINECOFIN igiye gutangaza ingengo y’Imari y’umwaka wa 2017-2018

Minisiteri y’Imari n’igenamigambi igiye gushyira ahagaragara ingengo y’imari y’umwaka wa 2018-2017.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 41 mu itegeko nimero 12/2013/OL ryo kuwa 12 Nzeri 2013 ku mari n’umutungo bya Leta, Minisiteri y’imari n’igenamigambi, ku munsi w’ejo tariki 7 Gashyantare 2018, isaa cyenda z’amanywa (3pm) izatangaza ingengo y’imari y’umwaka wa 2017-2018.

Iyi ngengo y’imari igiye gutangazwa mu gihe hafi mu Turere twose twasuwe n’abadepite, bagaragaje ko ingengo y’imari, yaba iya Leta ndetse n’iy’abaterankunga itabonekera igihe, ibyo bikaba bituma hari imishinga imwe n’imwe igeze mu gice cya kabiri cy’umwaka w’ingengo y’imari itaratangira.

Gusa nubwo hari aho bitagenze neza, ngo hirya no hino mu Turere mu ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, imishinga myinshi yateganyijwe mu ngengo y’imari n’imihigo y’Uturere ya 2017/2018 yatangiye gushyirwa mu bikorwa kandi ingo ikaba igenda neza.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo